00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe ko abari abanyeshuri bagize uruhare mu kwica Abatutsi i Karongi bashakishwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 26 April 2019 saa 03:39
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Karongi, basabye ko hashakishwa amakuru ku banyeshuri baturukaga mu yari Perefegitura ya Byumba bigaga mu ishuri ry’ubuhinzi bw’amashyamba EAFO/Nyamishaba, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Aba banyeshuri ntibatahaga kuko iwabo hari mu bice byaberagamo imirwano, bakaba baragize uruhare runini mu kwica abatutsi 3400 bigaga n’abari bahungiye muri iri shuri ry’i Nyamishaba.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba banyeshuri baburiwe irengero ntibaryozwa ibyo bakoze, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bagiye gushakisha amakuru kugira ngo abazaboneka bashyikirizwe ubutabera.

Ntukanyagwe Jean Laurent warokokeye mu kigo cy’ubuhinzi bw’amashyamba, asaba ko hashakishwa amakuru kugira ngo muri aba banyeshuri ababa bari mu Rwanda bafatwe.

Ati “Muri iki kigo cya EAFO hari abanyeshuri batajyaga bataha kuko iwabo i Byumba hari harimo imirwano. kuba bataratahaga byatumye muri jenoside abari hano bafatanya n’abakoze ubwicanyi hano bwakorewe abatutsi bari bahungiye muri iki kigo, abantu bose bicwaga bahitaga babajugunya mu kiyaga cya Kivu”.

Yakomeje agira ati “Bicaga n’abashakaga guhunga, akaba ari nayo mpamvu twasabaga ko hakubakwa urwibutso kuko iyo mibiri twarayibuze. Badufashe kandi barebe mu nyandiko za kera kuko hari aho baturukaga bityo hamenyekane”.

Umuyobozi wa IPRC Karongi, Dr Nsabimana Ernest, avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bagiye gukorana n’inzego z’umutekano n’iperereza barebe mu bubiko ku buryo abazaboneka bazafatwa.

Ati “Aya makuru twayabonye icyo tugiye gukora ni uko tugiye gukorana n’inzego z’umutekano n’iperereza natwe ubwacu tugiye kureba muri archives turebe abanyeshuri bari bariya dukorane nizo nzego zose dushakishe kuko hari abantu bafite amakuru turebye aho baturukaga Byumba na Ruhengeri inzego z’iperereza zabigiyemo zamenya aho baherereye kuko hari n’abafunze bafatanije nabo’’

Umuyobozi w’akarere ka Karongi,Ndayisaba Francois avuga ko bizasaba ko hatangwa amakuru afatika kugirango hamenyekane abo banyeshuri baturukaga I Byumba kuko Atari bose bakoze ubwicanyi.

Ati “Kugira ngo bamenyekana bisaba ko buri wese ufite amakuru azayatanga n’ejobundi hari ayo twabonye bitewe nuko abaturage barimo kugenda bamenya gushyira hamwe mu nzira y’ubwiyunge”.

Yakomeje avuga ko atari ukuvuga ko abo banyeshuri bose bagize uruhare muri Jenoside kuko bari bafite ibitekerezo bitandukanye, kubashakisha rero bikaba bisaba ibimenyetso, kumenya abagize uruhare mu bwicanyi abo ari bo.

Ati “Bisaba ibimenyetso, bisaba kumenya ngo abo bantu ni bande, ni abahe kuko bose siko bagize uruhare mu bwicanyi. Bisaba ubushishozi no gushaka ibimenyetso bifatika. Aya makuru ni ubwa mbere tuyumvishe ubu tugiye kubikurikirana”.

Ishuri ry’ubuhinzi bw’amashyamba EAFO, nyuma ya Jenoside ryaje kuba ishami ry’ishuri ry’ubuvuzi rya kaminuza y’u Rwanda kugeza muri 2018, ubwo ryahabwaga IPRC y’Uburengerazuba.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamishaba
Meya Ndayisaba ashyira indabo ku indabo ku kimenyetso cyanditseho amazina y'abakozi n'abanyeshuri b'icyahoze ari ETO Kibuye
Bahyira indabo ku rwibutso rw'i Nyamishaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages