Mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda ruzwiho mu karere harimo icyayi kimaze igihe cyarigaruriye isoko mpuzamahanganga.
Ikigo cy’Igihugu gishnzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB kigaragaza ko amadovize icyayi cyinjiriza u Rwanda yagiye yikuba kabiri muri buri myaka 10.
Mu 1998, icyayi cyinjirije u Rwanda 22.102$ mu 2008 ahita agera kuri 44.950$. Mu 2018 icyayi cyinjirije u Rwanda 88.069$
Mu 2023 icyayi cyinjirije u Rwanda 107.768$, mu mwaka wakurikiyeho aba 114.882$, mu gihe mu 2025 cyinjije arenga 117.500$.
Nkurunziza Joseph uhinga icyayi mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe yabwiye IGIHE ko yatangiye guhinga icyayi mu 1999, afite are eshatu ariko nyuma aza kongera ubuso bugera kure are 11. Uyu munsi ahinga icyayi kuri hegitari esheshatu.
Yavuze ko ibyo yagezeho byose kuva atangiye guhinga icyayi abikesha iki gihingwa.
Ati “Narubatse, mfite inzu mbamo imeze neza n’iy’ubucuruzi nkoreramo kandi byatumye banki imenya kuko iyo mpembwa aca kuri banki.”
Uyu mugabo yavuze ko buri kwezi iyo amaze kwishyura abakozi bose we ashobora kwihemba ibihumbi 800 Frw ku kwezi.
Uyu mugabo ubu anacuruza ibicuruzwa binyuranye n’imyaka bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.
Icyayi gihingwa gute?
Nkurunziza yasobanuye ko imyobo bateramo ingemwe z’icyayi iba ari miremire, kandi zitegeranye. Hagati y’igiti cy’icyayi n’ikindi haba harimo santimetero 60, mu gihe aho umuntu anyura agikorera hakabamo santimetero 80.
Mu bindi bitaho harimo gusasira kugira ngo igihe imvura yaguye imizi itazasigara yanamye ku gasozi, ndetse ntibizasabe ifumbire nyinshi cyane.
Ati “Iyo kimaze gukura bisaba gukoresha ifumbire y’imborera cyangwa imvaruganda. Byaba byiza zose uzifite.”
Ingemwe z’icyayi zitangira kutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri n’igice, zikazatangira gusazurwa nyuma y’imyaka itandatu.
Nkurunziza avuga ko kugeza ubu hari igihe ikirere kigenda nabi icyayi ntigitange umusaruro uko byifuzwa, ndetse n’ifumbire n’ikiguzi cy’umukozi cyazamutse nyamara igiciro bagurirwaho cyagumye kuri 440 Frw ku kilo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!