Mu bayoboye uturere batowe mu 2021 bemerewe kongera kwiyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2026, mu gihe bake bayoboye manda ebyiri bazaba batemerewe kongera kwiyamamaza.
Itegeko rigenga amatora ryasohotse ku wa 25 Gicurasi 2026 ririmo impinduka zijyanye n’uko inteko itora mu nzego z’ibanze izashyirwaho n’iteka rya Perezida.
Kuva ku ngingo ya 143 hateganywa ibyaha n’ibihano birimo ko kwiyandikisha cyangwa kugerageza kwiyandikisha ku ilisiti y’itora mu buryo bw’uburiganya cyangwa gutanga umwirondoro utari wo; guhisha cyangwa kugerageza guhisha impamvu imubuza gutora iteganywa n’iri tegeko ngenga; gusaba kwandikwa, kwiyandikisha cyangwa kugerageza kwiyandikisha ku ilisiti irenze imwe; kwandika cyangwa kuvana umuntu ku ilisiti y’itora mu buryo butemewe ari ibyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 50 Frw ariko itarenze ibihumbi 100 Frw.
Kwandika cyangwa kuvana umuntu ku ilisiti y’itora mu buryo butemewe iyo byakozwe n’umukozi wa Komisiyo cyangwa n’undi wese wahawe inshingano na Komisiyo ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Ingingo ya 146 ivuga ko umuntu utora atabyemerewe aba akoze icyaha, ndetse iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 20 Frw ariko itarenze ibihimbi 200 Frw.
Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu utanga inkuru z’impimbano, utukana cyangwa ukoresha ubundi buryo agatuma abantu batora uko batatekereje, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw cyangwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu.
Guhungabanya imigendekere myiza y’amatora…
Ingingo ya 150 ivuga ko umuntu ukoresha udutsiko, urusaku cyangwa iterabwoba agamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, ubangamira uburenganzira bwo gutora cyangwa ubwisanzure mu itora, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Rinateganya ko uwinjiye mu cyumba cy’itora ku ngufu aba akoze icyaha, ariko bikarushaho gukomera iyo uwabikoze yitwaje intwaro kandi bigakorwa biturutse ku mugambi wumvikanyweho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu.
Kwiba agasanduku k’itora bishobora gufungirwa imyaka itanu
Ingingo ya 153 igaragaza ko umuntu wiba agasanduku k’itora karimo amajwi atarabarurwa cyangwa yabaruwe mbere y’uko atangazwa burundu, aba akoze icyaha, ndetse abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ivuga ko iyo kwiba agasanduku k’itora, inyandiko mvugo cyangwa indi nyandiko igaragaza ibyavuye mu itora bikozwe byarateguwe n’agatsiko k’abantu cyangwa hakoreshejwe imbaraga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu.
Ni mu gihe umuntu uri mu bayobora itora cyangwa mu bashinzwe kurinda impapuro z’itora zitarabarurwa cyangwa mbere yo gutangaza burundu ibyavuye mu itora, ukora igikorwa kinyuranyije n’iri tegeko ngenga agamije kwica itora, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Ingingo ya 156 ivuga ko urukiko rushobora kwambura uburenganzira bwo gutora mu gihe kitarenze imyaka itanu umuntu ukoze kimwe mu byaha biteganyijwe muri uyu mutwe gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.
Iyo uwakoze icyaha ari umukozi wa Komisiyo, umukozi woherejwe na Leta cyangwa uhagarariye umutwe wa politiki, igihe cyo kwamburwa uburenganzira bwo gutora gishobora kugera ku myaka 10.
Ibindi ku itegeko rigenga amatora, kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!