Yabivuze ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza zo mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ikiganiro yabagejejeho ku wa 27 Mutarama 2024.
Minisitiri Dr Bizimana yerekanye uburyo mu yahoze ari Perefegitura Butare, ahari mu rubuga rwa politiki, hatangiriye ibikorwa by’urwango bitangijwe na Gitera wakomokaga i Save, wanditse amategeko icumi y’abahutu.
Yakomeje ababwira ko ayo mateka y’urwango yagiye akurikirana aka gace, haba mu bana be, abaturanyi, maze bose bakurira muri iyo ngengabitekerezo yaje no gukwira Amajyepfo yose.
Ngo iyo ngengabiterezo y’urwango yadukiriye n’abaganga ubusanzwe bazwiho kubungabunga ubuzima, ariko abari i Butare muri Jenoside bakaba baratandukiriye indahiro yabo.
Ati “Abaganga ubundi biga kuvura, namwe murimo ababwiga. Ni ukurengera ubuzima. Ariko muri uyu Mujyi wa Huye, wari Butare, ni wo wari ufite umubare mwinshi w’abaganga. Mu 1994, ntabwo twari dufite abaganga barenga 100. Abagera kuri 40 bakoreraga muri uyu mujyi wa Huye (mu bitaro bya CHUB n’ibya Kabutare).”
Akomeza agira ati “Muri abo baganga, hafi ya ¾ byabo ni ukuvuga 26, bakoze Jenoside, barakatirwa. Bamwe bakatiwe bari hano, abandi badahari. Nimwumve namwe; abigisha kuvura n’abavura’’.
Yakomeje avuga ko n’abafasha babo mu buganga (abaforomo) bagera kuri 31 b’i Butare bahamijwe ibyaha kandi bari bariyemeje kuvura no kurengera ubuzima, ikintu kigaragaza ko bari bararenzwe n’urwango.
Minisitiri Dr Bizimana yatanze urugero rw’umuryango (umugore n’umugabo) wari ugizwe n’abaganga baminuje, bavuraga muri CHUB, ariko bose bagakora Jenoside bakanakatirwa.
Yavuze ko uwitwa Ndindabahizi Jean Chrysostome yavuraga muri CHUB, nyuma agakora Jenoside. Ngo si we wenyine kuko n’umugore we witwa Nduwamariya Jeanne nawe wari umuganga w’inzobere mu ndwara z’amatwi n’imihogo yaje gukora Jenoside.
Dr Nduwamariya yajombye umusimari mu gutwi k’umwana w’umututsi
Dr Bizimana uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yakomeje agaragariza urwo rubyiruko ubugome ndengakamere abaganga b’i Butare bagize muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo barusheho kugendera kure ikibi cyose.
Yagize ati “Njye nkunda gutanga ingero zifatika kugira ngo mutazagira ngo si ibintu byabaye. Uwo Dr Nduwamariya Jeanne mu gihe cya Jenoside, kubera ko yari inzobere nyine mu kuvura amatwi, imihogo n’amazuru; yafashe umwana muto amwinjiza umusimari mu gutwi, kugira ngo atange urugero ko n’impinja zigomba gupfa. Murabyumva? Mu bitaro!’’.
Akomeza avuga ko gusangiza aya mateka yrubyiruko ari ukugira ngo rwumve ko igihugu cyageze kure habi cyane, aho umuganga afata umurwayi akamwica akamuvanamo serumu.
Arongera ati “Mutamenye ayo mateka, ntibyabafasha kuzaba abaganga beza (ku babyiga). Mugomba kuyamenya, kugira ngo mujye muhora mugira muti: ‘ntumpeho’. Muti hari abangaga bagize nabi, reka twe tube abaganga bazima kandi b’intangarugero. N’abandi mwiga ibindi impanuro ni izo’’.
Kugeza ubu abo baganga bombi bahunze igihugu, ntibarashyikirizwa inkiko ngo bahanirwe ibyo bakoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!