Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen (Rtd) Murasira Albert yabwiye RBA ko ubwo buryo buri kwigwaho bwaba bumeze nk’ubwisungane aho umuturage yagira amafaranga atanga yunganira aya Leta ku buryo mu gihe habaye ibiza yajya asubizwa ibyo yangirijwe byose.
Yagize ati “Mwabonye ko cya gihe habaye imyuzure i Rubavu kuri Sebeya, hari abari bahafite ibicuruzwa ariko ibyo ngibyo iyo tubatabaye ntabwo tubibasubiza, bakagombye kubifatira ubwishingizi. Tujya tubona kandi nk’igihe amabati y’inzu yagiye [kubera umuyaga]. Umuntu ashobora kureba uburyo bumeze nka mituweli abaturage bagatanga amafaranga make ariko ari benshi noneho ugize ibyago ubwishingizi bukamufasha.”
Gen. (Rtd) Murasira yasobanuye ko ayo mafaranga abaturage bajya batanga yaba atandukanye n’uburyo ubwishingizi busanzwe bubarwa hagendewe ku gaciro k’icyishingirwa.
Ati “Abashinzwe ubwishingizi ntibakurikiza ya mategeko yo kuvuga ngo ubwishingizi buhera ku mafaranga angana gutya bitewe n’agaciro k’inzu. Ahubwo kubera ko abatanga bwa bwishingizi baba ari benshi bajya batanga amafaranga make ariko bakarindwa.”
Ingamba zo guhangana n’ibiza MINEMA igaragaza, ziri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’imicungire y’ibiza yo mu 2023 igamije kubaka igihugu gifite ubudahangarwa ku biza kandi gifite uburyo buhamye bwo gutabara abahuye na byo.
MINEMA igaragaza ko buri mwaka u Rwanda rukenera ingengo y’imari y’arenga miliyari 200 Frw yo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Abahuye n’ibiza bikomeye byibasiye uturere dutandatu two mu Ntara yUburengerazuba n’Amajyaruguru mu 2023, habarwa ko byabangirije inzu 4.085 zigomba kubakwa.
Muri zo ku bufatanye na Banki y’Isi hamaze kubakwa inzu 900 mu gihe imirimo yo kubaka izindi 988 igikomeje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!