Ni ikoranabuhanga rishya rizanywe mu bwikorezi bwo mu kirere kuko iryari rihari ryari irifasha indege gutangira kugwa umupilote nta ruhare abigizemo.
Ni ikoranabuhanga Embraer yagaragarije i Farnborough, agace gaherereye i Hampshire mu Bwongereza, ahari kubera imurikabikorwa mpuzamahanga ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu bwikorezi bwo mu kirere.
Ryiswe ‘Embraer Enhanced Takeoff System cyangwa E2TS mu mpine, Embraer ikaba irizanye nk’intwaro kirimbuzi ku nganda bahanganiye isoko nka Boeing n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa Embraer ushinzwe ubucuruzi, Arjan Meijer ati “E2TS izafasha mu bijyanye no kugabanya amavuta indege zikoresha, kugabanya imyuka ihumanya indege zohereza mu kirere, ryongere n’intera indege igenda.”
Yavuze kandi ko rizananoza uburyo bwo kugenda n’ibindi ku buryo “twumva ko bizashimisha abakiliya bacu n’ababagana.”
E2TS ituma umupilote atagira uruhare kugira ngo indege yikure ku butaka ifata ikirere.
Icyakora abapilote baba bari hafi aho bakurikirana buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe haba habaye ikibazo wenda iryo koranabuhanga ripfuye n’ikindi cyabaho, bahite bafatiraho bagakoresha uburyo busanzwe.
Uretse ibyo kandi, Embraer igaragaza ko E2TS izongera ibilometero 643 indege ifite iryo koranabuhanga ku byo yashaka kumara mu kirere.
E2TS ifanafasha indege kuba yahagurukira ku mihanda migufi kabone nubwo yaba ifite imizigo myinshi.
Biteganyijwe ko iryo koranabuhanga rizatahwa mu mpera za 2025, ku ndege nshya iki kigo kizaba cyakoze n’izisanzwe zihari nk’uko Business Insider ibitangaza,
Uruganda kandi ruri gushyiramo ikoranabuhanga rizafasha indege za Embraer E2 gutwara ibintu byinshi.
Rwanavuguruye ‘salon’ z’izo ndege ku buryo mu nshya hazongerwamo imyanya ine, ibizatuma yiyongeraho miliyoni 4,5$ mu myaka 15 iri imbere ku kigo kizaba kiyikoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!