Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo hadutse icyorezo cya Coronavirus, gihereye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Mu mezi make nyuma yaho cyarakwirakwiriye cyane kigera mu bihugu hafi ya byose byo ku Isi n’u Rwanda rurimo.
Zimwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo ko buri muturage wese urengeje imyaka ibiri agomba kwambara agapfukamunwa mu gihe avuye mu rugo.
Inganda zisanzwe ndetse n’inshya zahise zitangira gukora udupfukamunwa twinshi byihuse, higanjemo udukoze mu bitambaro tumeswa nyuma yo gukoreshwa tukaba twakingera gukoreshwa.
Usanga harishimiwe ikorwa ry’udupfukamunwa twinshi tukagera ku baturage, ariko ni gake hatekerejwe ku buryo bizagenda ubwo icyorezo kizaba kirangiye udupfukamunwa tutakiri ngombwa.
Utu dupfukamunwa duhari ku bwinshi ndetse dufitwe na bose mu gihugu kandi tukaba tutabora, hazakorwa iki ngo ntituzagire uruhare mu kwangiza ibidukikije?
Iki ni cyo kibazo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yasubije inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, aho yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo utu dupfukamunwa ntituzabe imbogamizi ku bidukikije.
Ati “Dufite umushinga turi gutunganya muri iyi minsi uzakusanya utwo dupfukamunwa, tukaba twadushwanyaguza cyangwa se tukatuvana mu nzira kuko ntabwo tubora.”
Yavuze ko ari umushinga Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije, REMA, kizafatanyamo n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kuvuga ngo ‘Recover Better from Covid’, bigamije kureba uko tuzava muri COVID-19 tutangije ibidukikije.”
Minisitiri Mujawamariya yijeje abadepite ko uyu mushinga uzaba igisubizo kizatuma udupfukamunwa tutazangiza ibidukikije nyuma ya Coronavirus.
U Rwanda ruza mu myanya y’imbere mu bihugu bishyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!