00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari atemerewe gutangazwa: Imaramatsiko ku byerekeye kubona amakuru mu Rwanda

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 30 March 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwerekanye ko uburyo Abanyarwanda bagera ku makuru biri ku rugero rwa 86,7% mu gihe ubwisanzure bwo mu kubona amakuru ku itangazamakuru buri ku rugero rwa 80,1%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanyamakuru banyuzwe n’uburyo bahabwa amakuru ku rugero rwa 57,8%.

Ni imibare umuntu atatinya kuvuga ko iri hasi. RGB yavuze ko yashingiye ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru ubwabo, yizeza ko hagiye gusuzumwa impamvu ikiri hasi hagafatwa n’ingamba.

Kuva kera kugeza n’ubu haracyumvikana amajwi y’abanyamakuru bavuga ko batabona amakuru mu buryo bworoshye by’umwihariko ayo mu nzego z’ibanze n’ahandi, abayobozi bakavuga ko batapfa kwizera buri muntu uhamagaye kuri telefone batamuzi avuga ko ari umunyamakuru ngo ashaka amakuru.

Humvikana kandi impaka zishingiye ku nkuru zatangajwe n’uburyo zatangajwemo bavuga ko nta bunyamwuga bukibamo.

Ubushakashatsi bwa RGB ku itangazamakuru mu Rwanda bwagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushobozi bw’itangazamakuru biri ku kigero cya 60.70%

Akenshi impaka mu ngeri zitandukanye zikemurwa n’amategeko, nk’uburyo bwashyizweho bugomba gufasha abantu kugira umurongo ngenderwaho. Ubwisanzure bugomba kugira aho bugarukira, ubunyamwuga nabwo bukagira imbibi.

Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru kugeza ubu rigenderwaho, risobanura ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Mu burenganzira bwo kubona amakuru harimo gusuzuma ibikorwa, inyandiko cyangwa amakuru abitse; kwandika, gufata inyandiko zuzuye, ibice byazo cyangwa kopi zemewe n’ubuyobozi bw’urwo rwego cyangwa amakuru abitse.

Harimo kandi gufata inyandiko zuzuye cyangwa ibice byazo ziriho umukono wa noteri; kubona amakuru abitswe mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe zivanywe muri mudasobwa, cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose.

Hari amakuru atemerewe gutangazwa

Iri tegeko risobanura ko amakuru afitwe n’urwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera rurebwa naryo, atemewe gutangazwa iyo ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Igihe ayo makuru ashobora kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera; gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange; kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko, na bwo ntaba yemewe gutangazwa.

Amakuru kandi yatuma ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe ribangamirwa, na yo afatwa nk’atagomba gushyirwa mu itangazamakuru.

Icyakora iyo amakuru yasabwe yerekeye amakuru abitswe agizwe n’ibice bibiri, kimwe gikubiyemo atemewe gutangazwa, ikindi gikubiyemo ayemewe gutangazwa, uwayasabye ahabwa ayemewe gutangazwa.

Hari ubwo uwasabye amakuru yishyura

Ingingo ya 10 y’iri tegeko igena amafaranga asabwa mu itangwa ry’amakuru, ivuga ko gutanga amakuru ari inshingano itagomba ikiguzi.

Icyakora bitewe n’uburyo amakuru agomba gutangwamo, ikiguzi cya kopi cyangwa icyo kohereza amakuru gishobora kwishyuzwa uwayasabye.

Umukozi ushinzwe amakuru iyo ayasabwe, afata icyemezo akurikije ubwihutirwe bwayo.

Isabwa ry’amakuru rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe, ariko iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.

Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 27 Ukuboza 2013 rigena igihe ntarengwa cyo gutanga amakuru cyangwa gutanga ibisobanuro byo kutayatanga, rivuga ko Umukozi ushinzwe gutanga amakuru afatira icyemezo isaba ry’amakuru mu gihe cyihuse gishoboka.

Icyo gihe ariko ntigishobora kurenga iminsi itatu y’akazi uhereye ku munsi yakiriyeho iryo saba.

Icyakora iyo amakuru asabwa yerekeye ubuzima cyangwa ubwisanzure bw’umuntu, atangwa mu gihe kitarenze amasaha 24 uhereye ku munsi yasabiweho.

Iyo amakuru asabwa n’umunyamakuru ku mpamvu zo gutara amakuru, atangwa mu minsi itarenze ibiri uhereye ku munsi yasabiweho.

Umukozi ushinzwe gutanga amakuru ashobora gusaba Urwego rw’Umuvunyi ko igihe ntarengwa giteganywa n’iryo teka cyakongerwaho iminsi itarenze 14 y’akazi, mu gihe isabwa ry’amakuru ryerekeye ibintu byinshi cyane cyangwa amakuru menshi, ariko rikaba riterekeye ubuzima cyangwa ubwisanzure bw’umuntu.

Itegeko risaba inzego zitandukanye gutanga amakuru mu gihe gito gishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .