00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abanye-Congo batunzwe no gucuruza amazi bavomye mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 March 2017 saa 11:43
Yasuwe :

Mu rujya n’uruza rw’abambuka umupaka w’u Rwanda na Repeburika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), hagaragaramo Abanye-Congo bavoma amazi i Rubavu bakajya kuyacuruza iwabo i Goma.

Aba baturage bavuga ko iwabo nta mazi meza ahaba, bigatuma bambuka umupaka kuyarangura aho ari kandi ahendutse.

Abakora ubu bucuruzi bavuga ko amazi bavoma mu Rwanda bishyura amafaranga 20 kuri litiro 20 (ijerekani), bayageza iwabo bakayagurisha amafaranga 500. Ibi byatumye harimo ababigira umwuga.

Maombi Frank w’imyaka 47 y’amavuko, utunzwe n’ubwo bucuruzi bw’amazi, yabwiye IGIHE, ati “Maze imyaka igera ku 10 ngurisha amazi nkura hano i Gisenyi (Rubavu), uyu mwuga urantunze kubera ko kuva nanatangira kuwukora ntajya mbura amafaranga ibihumbi bitanu ntahana ku munsi.”

Mugenzi we Bisimwa Patrick yishimira ko mu buhahirane bw’ibihugu byombi, babasha kwambutsa amazi nta kugorwa, bakayabonamo inyungu.

Ikindi aba baturage bo muri gihugu cy’abaturanyi bavuga ko abenshi mu bavoma i Rwanda, bafata ayo mazi nk’asukuye ku buryo atari ngombwa kuyateka mbere yo kuyanywa.

Uri ku mupaka ugenda ubona amagare apakiyeho amazi yambutswa muri Congo, n’abakora ku Biro by’abinjira n’abasohoka i Rubavu bamenyereye abo baturage.

Ku mupaka Abanye - Congo baza kuvoma mu Rwanda bagapakira amazi ku magare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages