Ibyo yabigarutseho ku wa 10 Nyakanga 2026 mu biganiro byabereye i Kigali mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.
Nirere yabanje kugaragaza ko nubwo hamwe atari shyashya, ariko intambwe y’u Rwanda mu kurwanya ruswa ku rwego rwa Afurika itarenzwa amaso.
Ati “Murabizi ko nko mu gihe cya Covid-19 ikigero cya ruswa cyari kiri hejuru cyane bikomeye ariko ubu cyaragabanutse kubera ingamba zikomeye zagiye zifatwa harimo kongera imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ruswa no gutinyuka gutanga amakuru kw’abaturage. Hari kandi imbaraga zashyizwe mu nzego z’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Umuvunyi hamwe na serivisi zirenga 1.000 zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Ibyo ariko nubwo byakozwe, yagaragaje ko hakiri ibyuho bigomba gushyirwamo imbaraga by’umwihariko mu bijyanye n’imyubakire.
Ati “Umuntu aba ashaka nk’icyangombwa cyo kubaka ahantu hatemewe cyangwa gusana inzu atatse uruhushya icyo gihe agatanga ruswa. Haba n’uyimwaka abanje no gutinza dosiye abishaka. Usanga avuga ngo dosiye yageze muri system, uzagaruke ejo waza ugasanga ibyagombaga gukorwaho ntibayakozwe ati ‘uzongere ugaruke’.”
Uko gusiragiza abaturage usanga binabyara ruswa. Nirere yavuze ko mu by’imitangire ya serivisi za Leta ari hamwe mu hari ikibazo gikomeye kuko ibipimo bijyanye na zo bigaragaza ko urwo rwego rukiri inyuma mu buryo abaturage bashimira serivisi bahabwa aho mu nkingi zimwe ari 76% bazishimira gusa ndetse hamwe baragabanuka bakagera no kuri 50% by’abazaka bose.
Ni mu gihe nyamara nk’Urwego rw’Umutekano, mu mitangire ya serivisi, rwishimirwa n’abaturage ku kigero cya 90,2%, ari na rwo ruza ku isonga.
Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index: RBI) bwa 2025, bwagaragaje ko inzego ruswa yiganjemo harimo Urwego rw’Abikorera, inzego z’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG.
Mu rwego rw’abikorera basaba ruswa kandi bakayakira ku rugero rwa 8%, mu nzego z’ibanze bihagaze kuri 4,3%, mu gihe muri REG urugero rwo kwakira ruswa ruri kuri 3,7%.
Hakurikuraho urwego rw’ubushinjacyaha ruri kuri 3,5%, muri WASAC Group ruswa yatswe kandi yakirwa ku rugero rwa 2,8%, na ho muri RURA yatswe kandi iribwa n’abagera kuri 2,04%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!