Mu idini ya Isilamu hongeye kuvumbuka amakimbirane, aya akaba ashingiye ku itsinda ry’abantu 46 baheruka kwangirwa iki Cyumweru tariki ya 28 kurira indege ngo bajye mu mutambagiro mutagatifu i Maka n’ubu bakaba bakiri mu rujijo niba koko bagomba kugenda cyangwa batagenda.
Iri tsinda n’imiryango yaryo bose bagaragaza ko Umuryango w’Abayisiramu wo mu Rwanda (AMUR) ishaka kwikubira ibijyanye n’ubucuruzi bwo gutwara abantu mu mutambagiro mutagatifu, ko itifuza ko hari indi sosiyete yabikora; nyamara bo bakaba bari bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe bise FAHICO bashaka ibyangombwa ariko bangirwa kugenda.
Iri tsinda ryagombaga guhaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru rigana Arabia Saudite ahasanzwe habera umutambagiro mutagatifu. Kuri uwo munsi, abaganiriye na IGIHE bari muri aba bangiwe kugenda bavuze ko impamvu bahawe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe z’uko ngo ikibuga cy’indege cyo muri Arabia Saudite kizaba gifunze batazemeye kuko ngo bahamagaye kuri icyo kibuga bakababwira ko atari ko biri; bityo aba bakavuga ko ngo basanga bamwe mu bayobozi ba AMUR ari bo babagambaniye ngo urugendo rwabo ruburizwemo.
Ibimenyetso batanga bashinja AMUR kwitambika mu rugendo rwabo…
Sheikh Namahoro Hassan, umwe mu bari bayoboye urugendo yagize ati “Twari dufite ibyangombwa byose, amavisa y’indege, twarishyuye amacumbi y’aho tuzaba mu Mujyi ya Maka n’i Madina, twari twarasinye amasezerano n’amamodoka azadutwara dutungurwa no kugera ku kibuga tugahagarikwa.”
Akomeza abisobanura agira ati “Twageze ku kibuga cy’indege batubwiye ko ngo ku kibuga cya Kanombe bakiriye ibaruwa yavuye Arabia Saudite ko ngo ikibuga twari bugweho gifunze ariko ntitwabyemera kuko baduhaye amatike bazi igihe tuzagererayo duhitamo guhamagara kuri icyo kibuga muri Arabia Saudite batubwira ko ikibuga gifunguye”.
Sheikh Namahoro avuga ko bari mu gihirahiro, bakaba babuze icyo baakora, ati “[…] tukaba dusaba ko inzego z’umutekano zabasha kumenya niba urugendo rwacu rwasubitswe mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Hadji Hashim, nawe amwunganira agira ati “Twagiye dusanga polisi yitambitse badufungira mu muryango w’ikibuga byatubereye urujijo ku kibuga cy’indege cya Kanombe nta bisobanuro bifatika baduhaye, ariko umukuru w’ikigega cy’umutungo (Baytulmali) Issa Munyandekwe yari yaravuze ngo ntaho tuzajya. Twagezeyo dusanga biteguye ku buryo umwe yatubwiye ngo ntabwo mwari mubizi ko ntaho muzajya?”
Ukutumvikana hagati ya FAHICO na AMUR…
Mu gahinda kenshi aba bangiwe kugenda bari baribumbiye mu cyo bise FAHICO bagaragaza ko AMUR yashatse kwiharira inyungu ziri mu bijyanye n’ubucuruzi bwo gutwara abantu i Maka no kubitaho, ikanga ko abandi bashinze sosiyete zabo bakishyira hamwe babikora, bagashimangira ko ibi ari byo byatumye bangirwa kugenda.
Ibi babishingira ku magambo Hadji Munyandekwe Issa yavuze tariki 18 Nzeri ko hari abantu bashatse gucamo ibice Abayisilamu bababwira ko ari bo bazabajyana mu mutambagiro kandi bakabikora babangisha ubuyobozi bw’idini, ko ngo abo bantu bababeshya atari bo bazabajyana mu mutambagiro.
Hadji Munyandekwe yagize ati “Birababaje kuba umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda warahereye muri za 1960 hakaba hari umuntu ubu utinyuka agahagarara imbere y’Abayisilamu akababwira ko uyu mwaka bitashoboka. Birababaje!”.
AMUR ivuga ko ibyo ari amagambo…
Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim we yabwiye IGIHE ko AMUR nta ruhare na ruto yagize mu byabaye, asobanura ko nta nyungu n’imwe yaba ibifitemo. Mufti Sheikh Kayitare yabanje kuvuga ko iby’uku guhagarikwa kw’aba Bayisilamu atabizi, agira ati “Nta kintu mbiziho amakuru mfite ni ayo nabwiwe nayabwiwe n’abari kugenda.”
Tumubajije iby’uru ruhare AMUR ishinjwa mu ihagarikwa ryabo, Mufti Sheikh Kayitare yagize ati “Abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka. Kuvuga ngo twebwe twarababujije ngo twahagaritse urugendo rwabo nta shingiro. Icyo twatangarije, Abayislamu ni abakwiye gukora uwo murimo mu buryo bukurikije amategeko.”
Mufti Kayitare asaba Abayisilamu guca mu nzira zisabwa n’idini…
Mufti Sheikh Kayitare ashimangira ko aba bantu bakwiye kubanza kwisuzuma, kandi bakajya baharanira gukurikiza amategeko n’amabwirizwa atangwa na AMUR.
Kuva mu 2012, mu idini ya Isilamu mu Rwanda hagiye hatutumba umwuka mubi urimo ubushyamirane n’amakimbirane mu nzego z’ubuyobozi n’abashehe (Sheikh) hamwe n’abamenyi b’idini bagaragaza ko batishimira imikorere ya AMUR bagasaba impinduramatwara nazo zagiye zitumvikanwaho inshuro nyinshi.
Ntibaramenya niba bagenda i Maka cyangwa batagenda….
Kuri uyu wa Mbere, aba-sheih bakuru bayobora FAHICO bahuriye kwa Kadafi i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere babwirwa ko urugendo rw’abantu bagombaga kujya i Maka rwasubukuwe, ko kuri uyu wa Kabiri saa saba z’amanywa bari kurira indege.
Saa tatu z’uyu wa Kabiri, isaha bari kuba bateraniye i Nyamirambo, bahabwa impanuro mbere y’uko bahaguruka, umunyamakuru wa IGIHE yasanze bake mu bari bahageze bari mu gahinda bitotomba bavuga ko ngo mu ma saha ya saa mbiri hari abakiriye ubutumwa bubabwira ko urugendo rwabo rushobora kuba rwasubitswe. Bati “Ntituramenya niba tuza kugenda cyangwa se koko rwongeye gusubikwa, gusa dutegereje ko saa saba zigera tukamenya umwanzuro nyakuri.”
…Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru



















TANGA IGITEKEREZO