00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari icyuho mu mubare w’Abagore ku buyobozi bw’uturere

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 17 August 2015 saa 08:23
Yasuwe :

N’ubwo Itegeko rigenera abagore 30% mu myanya ifata ibyemezo, mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, cyane cyane ubw’Uturere, haracyari icyuho, aho ubu bakiri ku 10% gusa.

Nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibitangaza abagore 46% bari mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo muri iki gihugu. Gusa ngo ku myanya itorerwa haracyarimo icyuho cyane ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere, aho kuri ubu abagore ari 10%.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, avuga ko iyi Minisiteri izi icyo cyuho cy’abagore mu myanya itorerwa, ariko byagera ku muyobozi w’akarere ho bakaba bake cyane kuko benshi bagarukira ku kuba abashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu buyobozi bw'uturere, abagore benshi bagarukira ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage

Munyeshyaka asanga hari impamvu ebyiri zituma ku myanya itorerwa ndeste usanga ikenerwaho icyemezo cya nyuma hataba abagore benshi, harimo imyumvure y’abiyamamaza n’abatora ndetse n’uburezi bwagiye bubaho butigisha umukobwa amasomo y’Ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukungu n’ibindi byatumaga atigirira icyizere.

Munyeshyaka ati “Iyo umugabo yiyamamaje hamwe n’umugore usanga abatora bakunda kugirira ikizere umugabo, usanga kandi hari n’abagore bagifite imyumvire ko ubushobozi bwabo bugarukira mu kungiriza.”

Gusa iyi Minisiteri isanga abagore banganya ubushobozi n’abagabo ahubwo iki ingenzi ari ugukomeza kubakangurira bagatinyuka iriya myanya kuko ari uburenganzira bwabo.

Amb Fatuma Ndangiza umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe usanga hari abatinya cyangwa bakananirwa guhuza iriya mirimo isaba ubwitange n’iyo mu rugo. Ngo birasaba gushyigikirwa n’abagabo ndetse n’abagore bakamenya kubihuza.

Avuga ko abagore bakwiye guterwa ingufu bakaziyumva mu matora ya 2016 y’inzego z’ibanze, kuko no kuba mu Nteko Ishinga Amategeko harimo abagore 64% ari uko bagiye bashyigikirwa.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages