Ku wa 20 Ukuboza 2019, nibwo MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye turi mu gihugu hose byibuze imwe muri buri rugo.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko intego ari ugukusanya telefoni nyinshi zishoboka ku buryo zagera ku batazifite bose kandi ko uburyo Abanyarwanda bari kwitabira kuzitanga bushimishije ndetse anabashimira muri rusange.
Ati “Connect Rwanda irakomeje hamaze gutangwa telefoni zikabakaba ibihumbi 43 ariko dukeneye kuzishyikiriza abantu benshi”.
Avuga ko telefoni 42 581 ari zo zimaze gutangwa ariko buri wese ashishikarizwa kwitanga kuko guhera kuri telefoni imwe yakirwa.
Ni muri urwo rwego abaturage bagera 1000 bo mu Karere ka Rutsiro, babimburiye abandi gushyikirizwa telefoni zigezweho za smartphones, muri ubwo bukangurambaga hagamijwe kugeza izi telefoni ku baturage batishoboye.
MTN Rwanda iteganya ko abantu bose bazahabwa izi telefone muri ubu bukangurambaga bazahabwa na Sim Card iriho na 1GB ya Internet mu gihe cy’amezi atatu ya mbere, mu kugabanya imbogamizi ku bantu bazitirwa no kubura internet.
Biteganyijwe ko porogaramu 12 zizabanza gushyirwa muri izi telefoni zizatangwa muri #ConnectChallenge, zizaba ziri mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, bisobanuye ko abaturage bazihitiramo ururimi bakoresha.
Izo porogaramu zirimo Irembo, Serivisi za banki, iz’ubuzima, uburezi, kwishyura ifumbire bakoresheje Smart Nkunganire, amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO