Impamyabumenyi Dr Hakizimana yabonye ni ijyanye n’Iyobokamana (Théologie), yayikuye muri Minnesota Graduate School of Theology muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Hakizimana wavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, ni umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, baharaniye ko abafite ubu bumuga mu Rwanda bahabwa agaciro, binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Organization for Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA).
Uyu muryango yawushinze yiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza, mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE).
Uretse impamyabumenyi ihanitse aherutse kubona, Dr Hakizimana anafite n’impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Igenamigambi n’Imicungire y’Uburezi (Education Planning and Management) ndetse no mu bijyanye n’Imiyoborere (Administration), zombi yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Dr Hakizimana yabwiye IGIHE ko yahisemo kwiga cyane kugira ngo agaragarize sosiyete Nyarwanda ko abafite ubumuga bw’uruhu bashoboye.
Yagize ati “Duhura n’ingorane nyinshi kuko nko mu mashuri duhura n’ikibazo cyo kutabona, kubura amadarubindi ndetse kuba abarimu badasobanukiwe n’uko abafite ubumuga bw’uruhu batabona.”
Yongeyeho ko banahura n’imbogamizi y’uko biga bacibwa intege babwirwa ko ntacyo bazageraho, anashimangira ko ariyo mpamvu yatumye yiga cyane kugira ngo izo mbogamizi zakurwaho.
Yavuze ko n’ubwo kwiga byamugoye ariko yifuzaga kuba icyitegererezo ku bana bakiri bato ndetse no gutera ishyaka ababyeyi babo, ngo bahindure imyumvire y’uko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu adashobora kwiga nk’abandi cyangwa ngo agire uruhare mu kubaka igihugu cyamubyaye nk’abandi.
Yaboneyeho gusaba Leta gufasha abafite ubumuga bw’uruhu kugira ngo bige ndetse no kugira ngo imyumvire sosiyete Nyarwanda ibafiteho ihinduke.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bw’uruhu 1,238.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!