00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe uburyo bushya bwo kubungabunga amahoro - Lt Gen Dallaire

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 28 April 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Lt Gen Romeo Dallaire asanga hakenewe kongera gutekereza ku buryo bwo kubungabunga amahoro ku isi, hagamijwe guhashya imvururu zikomeje kuba hirwa no hino.

Ibi Lt Gen Romeo Dallaire wari ukuriye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri b’abasirikare bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Sudan y’Epfo ndetse n’abapolisi bo mu Rwanda mu Ishuri rya gisirikari rya Nyakinama, kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015.

Muri icyo kiganiro, Dallaire yagaragaje ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikwiye kongerwamo ingufu kuko biba bije bifite inshingano kandi abasirikare bakwiye kubahiriza.

Uyu mugabo wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagaragaje ko yashatse gufasha abicwaga ariko agatereranwa n’ibihugu bikomeye n’Umuryango w’Abibumbye wari wamutumye.

Yagize ati "Mu myaka 21 ishize, Umunyamabanga Mukuru wa Loni yarampamagaye ambwira ko ngomba gutahana Ingabo musubiza OYA."

Lt Gen Romeo Dallaire mu kiganiro mu ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama i Musanze Ifoto / The New Times

Yasabye ibihugu kwiyubakira ubushobozi bigashyira imbere ubafatanye, bigahangana n’ibibazo byo mu karere aho gutegereza ubufasha bw’abandi.

Yagize ati “ Ibihugu bikwiye kubaka bikanashimangira ubushobozi bwabyo mu gukemura ibibazo byo mu karere.”

Ibi yabivuze ashima uruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ukomeje gutera intambwe aho washyizeho Umutwe w’Ingabo uhora witeguye gutabara muri aka karere (East African Standby Force).

Lt Dallaire yashimye kandi ingabo z’u Rwanda kubera ibikorwa by’indashyikirwa zikomeje kugaragaza aho zibungabunga amahoro hose ku isi.

Usibye kuba Romeo Dallaire yari ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe Jenoside, yanabaye Senateri muri Canada aho akomoka.

Yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yise ”Shake hands with the Devil” kivuga kuri Genocide yo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages