Mu masaha y’igicamunsi nibwo yageze ku cyicaro gikuru cya RAB i Rubona mu Karere ka Huye, asura ibikorwa birimo Laboratwari y’ubutaka n’ishinzwe gusuzuma uburwayi bw’ibihingwa, ububiko bw’uturemangingo ndangasano tw’ibihingwa n’amatungo (Gene Bank) n’ikigega cy’imbuto z’urutoki (Banana Field Germplasm Conservation).
Asoje gusura ibice bitandukanye bikorerwamo ubushakashatsi muri RAB, yabwiye abanyamakuru ko asanze inkunga batanga mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda ikoreshwa neza, bityo bazakomeza ubufatanye kugira ngo butere imbere kurushaho.
Yagize ati “Kimwe mu bihugu dukorana muri Afurika ni u Rwanda, dutera inkunga imishinga irimo uwo gutubura imbuto, nkaba nishimiye kuvuga ko u Rwanda ruri gutera imbere mu butubuzi bw’imbuto zikoreshwa imbere mu gihugu kandi bakaba bari kwitegura no kujya bazohereza hanze, aya ni amakuru meza cyane.”
Yakomeje avuga ko AGRA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi kugira ngo abakora uwo mwuga bose ubateze imbere mu buryo bufatika bubinjiriza amafaranga nyuma yo kwihaza mu biribwa.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko ubusanzwe AGRA ari umuterankunga ukomeye w’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda no muri Afurika aho kuva mu 2008 bafashije cyane cyane mu kubakira ubushobozi abashakashatsi b’Abanyarwanda.
Ati “Uyu muyobozi kuba yadusuye ni ibintu twishimiye cyane kuko AGRA kuva mu 2008 hari byinshi twafatanyije, aho ubufatanye bw’ibanze cyane ni mu kubaka no guha imbaraga urwego rw’ubushakashatsi mu bijyanye no kugira abashakashatsi bafite ubushobozi.”
Dr Karangwa yavuze ko kuva mu 2008 kugeza ubu hari abashakashatsi barindwi b’Abanyarwanda bafashijwe na AGRA kwiga no kubona impamyabumenyi y’ikirenga (Phd), hari n’abagera kuri 17 babonye impamyabumenyi cy’Icyiciro cya Gatatu cya Master’s.
Ati “Mu bashakashatsi tugira mu gihugu barenga 100, AGRA ifitemo umusanzu w’abagera kuri 24 yatanzeho inkunga kugira ngo babashe kugira ubumenyi buhambaye.”
Yakomeje avuga ko AGRA yagiye ishyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi mu Rwanda aho yateye inkunga ubushakashatsi bw’imbuto y’ibigori n’ibindi bihingwa nka soya, ibirayi n’ibijumba ndetse n’ibijyanye n’ubutaka.
Ati “Iyo urebye inkunga bamaze gushyiramo kuva mu 2008 ingana na Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kandi n’ubu hari imishinga dukorana ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera muri Miliyari imwe.”
Usibye inkunga AGRA itera RAB hari n’ibindi bikorwa ifasha birimo nko kubakira ubushobozi abatubuzi b’imbuto n’abahinzi batandukanye.
Hailemariam Desalegn Boshe amaze iminsi mu Rwanda kuko tariki 8 kugeza tariki 11 Nzeri 2020 yitabiriye inama mpuzamahanga y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika yiga ku buhinzi muri Afurika yahabereye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nyuma y’iyo nama Hailemariam Desalegn Boshe yasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibonekamo Ingagi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Hailemariam Desalegn Boshe w’imyaka 55 yabaye Minisitiri w’Intebe wa cyenda wa Ethiopia, yayoboye mu 2012-2018, asimbuye Meles Zenawi. Ni umwanya yagezeho avuye ku kuba Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hagati ya 2010-2012.
Ku buyobozi bwe igihugu cyateye imbere mu buryo bugaragara haba mu bijyanye n’ubukungu n’ibikorwaremezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!