00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahembwe abitwaye neza muri ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Ku wa 12 Gicurasi hasojwe irushanwa rya ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ ryari rimaze iminsi riba ahanini hagamijwe kuzamura imitekerereze y’urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu.

Ni irushanwa ryitabiriye n’abanyeshuri basaga 1700 bo mu turere dutandukanye tw’Igihugu bahawe ubumenyi bubategura mu guhanga udushya no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa Gatutu tariki ya 12 Gicurasi 2021, iri rushanwa ryabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga ryashyizweho akadomo, hahembwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo Allan and Gill Gray Philanthropy, maze abanyeshuri bagahangana mu bitekerezo binyuze kuri internet, hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefoni.

Buri cyumweru bahabwa imikoro (Challenge) inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije Isi ndetse na sosiyete, hanarebwa uburyo byashakirwa igisubizo.

Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline, yabwiye IGIHE ko binyuze muri iri rushanwa urubyiruko rufashwa kugira imyumvire n’imitekerereze yubaka ejo habo heza ndetse n’Igihugu.

Ati “Urubyiruko rwacu niyo mizero y’igihugu rero rugomba gutegurwa kugira ngo bavemo abayobozi b’ejo hazaza, bazabashe kugira imyumvire n’imyitwarire izabageza ku nzozi zabo ari nako bateza imbere Igihugu.”

“Rero umuyoboro dukoresha ni uyu, twaravuze ngo reka tubinyuze mu mikoro (challenge) ikoresha ikoranabuhanga, bibafasha kuryimenyereza, gukora ubushakashatsi noneho no gutekereza uburyo bahanga udushya, bakabasha kugera ku byo bashaka.”

Mu bahawe ibihembo harimo Uwimbabazi Farida wiga muri Groupe Scolaire Masaka wahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana mu mikoro bahabwaga.

Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro batangaga, mu gihe abanyeshuri bo muri Groupe scolaire officiel de Butare bahembwe nk’abahize abandi mu kwerekana igitekerezo cy’umushinga uhamye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga. Bakoze porogaramu ya T. TECH ifasha abantu gutumiza ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Commerce delivery).

Musabirema Jean Pierre we yahembwe nk’umwarimu witwaye neza mu kwita kuri aba banyeshuri.

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa zitandukanye ndetse hakazabaho no kubakurikirana mu bujyanama.

Irushanwa ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rikaba ryari risanzwe rimenyerewe mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Afurika y’Epfo. Rizongera kuba mu Ukwakira 2021.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk'ikigo cyagaragaje ishyaka n'ubushake mu mikoro bahabwaga
Abanyeshuri ba GSO de Butare bahembwe nk'abanyeshuri bakoze porogaramu ifasha abantu gukora ubucuruzi mu buryo bw'ikoranabuhanga
Musabirema Jean Pierre yahembwe nk'umwarimu witaye ku banyeshuri
Uwimbabazi Farida wiga muri GS Masaka yahembwe nk'umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana
Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline yavuze ko iri rushanwa rigamije gutegura urubyiruko rw'ejo hazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .