Byatangajwe kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kigaruka ku migendekere y’umutekano mu mwaka wa 2019 n’ibiteganyijwe mu 2020.
Yavugaga ku ngamba polisi ifite mu gukumira no kugabanya amakosa akorwa mu muhinda, bigatuma umubare w’impanuka n’uw’abahanirwa kutubahiriza amategeko y’umuhnda ukomeza kwiyongera.
Polisi igaragaza ko mu 2019 abayobozi b’ibinyabiziga 309 970 bahaniwe amakosa atandukanye bakoze mu muhanda barimo 12 755 bagenderaga ku muvuduko uri hejuru cyangwa abacomoye utugabanyamuvuduko.
Mu ngamba ifite, harimo kongera ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda barimo abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda no kongera ikoranabuhanga mu kugenzura abakora amakosa.
Ati “Mu ikoranabuhanga turaza kugera aho tudakeneye kumuhagarika[Umuyobozi w’ikinyabiziga]. Turafata pulake tumwoherereze amande yaciwe.”
Ubu buryo buri mu igerageza ariko butaratangira gukoreshwa ku mugaragaro, umupolisi azajya aba ari ku muhanda afite ibikoresho bifata amashusho y’umuyobozi w’ikinyabiziga wishe amategeko y’umuhanda, ahite amenyeshwa ikosa yakoze, aho yarikoreye n’igihano bijyanye ahite abimenyeshwa mu butumwa bugufi.
Ati “Yanze guhagarara njye ndahari nambaye imyenda y’akazi cyangwa sinyambaye, mfashe pulake nkoresheje ikoranabuhanga mwandikire ko yakoze amakosa ahanwe."
Ni ikoranabuhanga rizafasha kugabanya ibibazo birimo ibya ruswa n’akarengane bikunze kuvugwa mu muhanda.
Ati "Ntawe uzarenganywa. Icyo gihe iyo dukoze ibyo tuba dufite ibimenyetso. Tuba twafashe video. Turimo kubigerageza dukoresheje tablet ariko bigiye kugera aho tuzakoresha camera umupolisi azajya yambara ifate ibintu byose birimo kuba ku muhanda."
Iri koranabuhanga rigiye kwiyongera ku risanzwe ry’ibyuma binini bishinze hirya no hino mu muhanda, bigenzura abatubahiriza amategeko y’umuhanda bakabihanirwa, ibyuma bicunga imodoka yerengeje umuvuduko biba bifitwe n’abapolisi ku muhanda n’ibindi.
Polisi y’Igihugu igaragaza ko umubare w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mwaka wa 2019 zagabanutseho 950 zikagera kuri 4661 zivuye kuri 5611 mu mwaka wabanje, bingana n’igabanuka rya 17%.
Gusa guhera muri Kanama 2019 imibare y’abaguye mu mpanuka yaragabanutse ugereranyije n’amezi yabanje kuko bavuye kuri 72 bajya kuri 50 muri Nzeri, 47 mu Ukwakira na 43 mu Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO