Kwibuka uburyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizabera mu mirenge yose y’igihugu tariki ya 14 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko iragira iti “Kwibuka dushimira abahagaritse Jenoside”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017, ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, bwatangaje ko hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo no gushimira abagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika Jenoside.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko imirenge ari yo izahitamo abakwiye guhembwa bitewe n’ibikorwa runaka bakoze.
Yagize ati”Kubera ko bizabera ku rwego rw’imirenge, buri murenge ushobora kuvuga uti ‘uyu muntu dushobora kumukorera igikorwa runaka’. Ni nko kuvuga tuti ‘mwarakoze cyane, mwahagaritse Jenoside, iki kibazo mufite dushobora kugikemura.”
Muri uyu muhango kandi hazasomwa amazina 23 y’urubyiruko rwazize Jenoside, nk’ikimenyetso cy’imyaka ishize u Rwanda rwibuka abasaga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo.
Biteganyijwe ko kandi urubyiruko ruzongera guhamya igihango cy’urungano, aho bandika ndetse bakanashyira umukono ku byo bazakora kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi, igikorwa MYICT ifata nk’umusingi wo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT, Maj. François Régis Gatarayiha, yavuze ko ibi ari inshingano urubyiruko ruba rwihaye, kugira ngo baharanire ko itazasubira, kuko n’abenshi mu bafashe iya mbere mu kuyihagarika bari mu myaka y’urubyiruko.
Ibikorwa byo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside byatangiye mu mwaka wa 2014, bikorerwa ku rwego rw’igihugu, ubu bikaba bigeze ku rwego rw’umurenge kandi bigira uruhare mu gutuma abantu bamenya amateka yihariye ya buri hantu.
























TANGA IGITEKEREZO