Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyo ‘Laboratoire’ mu Kagali ka Cyaruzinga, mu murenge wa Ndera, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo akaba n’umwe mu bawushinze, Nsabimana Nicolethe yavuze ko bihaye intego yo kwita ku buzima bw’abana badafite kirengera, by’umwihariko abakobwa batishoboye.
Yatangaje ko iryo suzumiro rizafasha mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa bahura nabyo.
Nsabimana yagize ati “ Iyi ni intwaro ku ihohoterwa ndetse no ku ngaruka ziterwa naryo zirimo indwara abahohoterwa banduzwa. Tugiye guhangana na bya birura byangizaga abana b’abakobwa, ibi kandi bizagabanya umubare w’abana baba ku mihanda.”
Umunyabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Nyiramatama Zaina, yatangaje ko iryo suzumiro ari ingirakamaro kuko rizafasha mu gukumira abagabo bangiza abana b’abakobwa bakabatera inda, bagakeka ko bitazamenyekana cyangwa bakabihakana, aho ikizamini cya DNA kizajya gifasha mu kubashyira ahagaragara.
Akomeza avuga kandi ko n’abana babyawe bagatereranwa muri ubwo buryo bazabasha kubona uburenganzira bemererwa n’amategeko, burimo kwandikishwa kuri ba se ndetse no kugira uburenganzira ku mitungo.
Umuganga w’abana watanze inkunga yo kubaka iryo suzumiro ndetse akazatanga n’ibikoresho bizifashishwa mu mirimo yo gupima ibyo bizamini byose, Dr Erika Hronicek, yatangaje ko nyuma yo kugera mu Rwanda muri 2005 yasanze hari icyo yakora agafasha abana b’abanyarwanda badafite ubushobozi kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Uretse gupima DNA, iryo suzumiro rizajya ritanga inama rinapime ku bushake agakoko gatera SIDA n’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B.
Rizajya ritanga kandi imiti yo kuboneza urubyaro n’igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Nsabimana Nicolethe yavuze ko uretse abana b’abakobwa baba muri Centre Marembo n’abandi batishoboye bazajya bahabwa izo serivisi zose ku buntu, abandi bose ngo ntibahejwe ariko bakazajya basabwa kwishyura.
Umuryango Centre Marembo watangiye mu mwaka wa 2010 ufasha abana b’abakobwa baba mu mihanda baba baratereranywe n’imiryango hamwe n’abafashwe ku ngufu bagaterwa inda abazibateye bakabihakana.
Umaze gufasha abana b’abakobwa bagera ku 5 000. Mu bana 45 witaho, harimo impinja 5 zabyawe n’abana bafite hagati y’imyaka 13 na 15 bahohotewe bagaterwa inda.



















TANGA IGITEKEREZO