Ibiganiro kuri uyu mushinga uzwi nka SRAJ (Strengthening Rwandan Administrative Justice), byabaye ku wa Kane tariki 25 Gicurasi, witabirwa n’abayobozi bari baturutse muri za minisiteri zinyuranye nk’iy’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) n’abandi.
Umushinga wa SRAJ washowemo amadolari ya Amerika ibihumbi 934, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 700.
Uyu mushinga w’imyaka itatu watewe inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iteramnbere mpuzamahanga (USAID), uzibanda ku izamurwa ry’ireme ku bijyanye n’ifatwa ry’ibyemezo mu nzego z’uturere ku ngingo zirimo amabwiriza agenga abakozi ba leta n’abikorera, ingurane ku bijyanye n’ubutaka n’itangwa ry’amasoko ya leta.
Umushinga wa SRAJ washowemo amadolari ya Amerika ibihumbi 934, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 700.
Intego y’uyu mushinga ni ugukusanya amakuru ajyanye n’uburyo ibyemezo bifatwa n’uko bimenyeshwa abaturage mu ngingo eshatu zavuzwe haruguru, hagamijwe guzamura ireme ry’uburyo ibyemezo bifatwamo. Ibyo bizatanga umusanzu mu kugabanya imanza n’ibirego mu nkiko no ku rwego rw’Umuvunyi, no kurushaho kunoza imiyoberere mu Rwanda.
Ubwo bushakashatsi buzatangirizwa mu turere dutanu muri 30 tugize igihugu, aho ibizavamo bizakoreshwa mu guhugura inzego z’ubuyobozi muri buri karere.
Bamwe mu bari bitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ko umubare w’uturere ubwo bushakashatsi buzakorerwamo ari muke, basaba ko wakongerwa.
Uhagarariye uyu mushinga akaba ari we wari uhagarariye Kaminuza ya Massachusetts muri iki gikorwa, Malcom Russel-Einhorn, yatangaje ko icyo kibazo kizigwaho hagendewe ku bushobozi buzaboneka.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yavuze ko uyu mushinga uzateza imbere umubano hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage.
Ati “Hari byinshi abaturage baba bakeneye kumenya, ariko inzengo ntizibashe gutanga ibisobanuro cyangwa ngo zibafashe. Uyu mushinga ugamije gushaka uburyo ubuyobozi bwafata ibyemezo binogeye abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi, Angelina Muganza, yashimangiye ko uyu mushinga uzateza imbere inzego z’igihugu mu bijyanye no kubahiriza amategeko.
Ati "Nka Komisiyo ikuriye abakozi mu Rwanda, dushinzwe kureba uko Inzego za Leta zubahiriza amategeko ahari yo gushaka no gucunga abakozi cyangwa ibyemezo bifatwa n’ubwo buyobozi, twabonye ko ubufatanye hagati yacu buzateza imbere impande zombi, igihugu n’inzego za Leta mu kubahiriza amategeko ajyanye no gutanga serivisi."
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzazana impinduka zikomeye mu byemezo bifatwa n’inzengo za Leta na serivisi zitanga.



















TANGA IGITEKEREZO