Ubu bukangurambaga buzatangirizwa mu Karere ka Burera ku wa 5 Mutarama 2020 buzasozwa mu Ukuboza bumaze amezi 12.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Mumpe urubuga Nsome” buzakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Buzaza bwunganira gahunda zisanzweho zigamije kuzamurira ubumenyi abanyeshuri by’umwihariko abari mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bariho mu gusoma no kwandika.
Izo gahunda zirimo Mureke Dusome, gahunda ikorerwa mu mashuri abanza, igamije kurema umusingi wo gusoma no kwandika neza ikinyarwanda ku banyeshuri biga guhera mu wa mbere kugera ku wa gatatu, kugira ngo bazabashe gutsinda neza andi masomo kuko ubushakashatsi bwerekanye ko umunyeshuri uzi neza ururimi kavukire bimufasha kumva no gutsinda andi masomo.
Uyu mushinga watangijwe 2016 biteganyijwe ko uzarangira 2021 ufashije abanyeshuri barenga miliyoni 100 ku Isi naho mu Rwanda bakazaba barenga miliyoni enye.
Hari kandi na Soma Umenye ukorera mu muryango aho abanyeshuri bahurira hamwe nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bagahabwa ibitabo n’ubundi bufasha bubungura ubumenyi mu gusoma no kwandika neza ikinyarwanda.
Icyegeranyo Banki y’Isi Iheruka gusohora kigaragaza ubushobozi n’umusaruro umwana wavutse uyu munsi azaba afite nagira imyaka 18 (Human Capital Index 2018) hashingiwe ku buvuzi n’uburezi biri mu gihugu cye, gishyira u Rwanda ku mwanya wa 142 mu bihugu 157.
Igihugu cyihaye intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Gusa ibi ntibyagerwaho mu gihe urwego rwo gusoma no kwandika mu bana b’u Rwanda rukiri hasi, akaba ari nayo mpamvu ubu bukangurambaga bwashyizweho ngo bugire uruhare mu kuruzamura.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu mushinga Soma Umenye wa USAID (Director of Commnunication), Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gutiza abanyeshuri ibitabo, bakanabijyana mu rugo, ababyeyi bagaha abana nibura iminota 15 ku munsi yo gusoma bari kumwe.
Hari kandi no gushishikariza abafite mu nshingano kwita ku bana ku ishuri no mu ngo gutoza abana gufata neza ibitabo.
Muri ubu bukangurambaga buzamara umwaka hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro birimo ubutumwa bushishikariza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, gufata neza ibitabo n’ibindi.
Hari kandi amarushanwa ku banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazajya batambutsa ubutumwa bugamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika no guhindura imyumvire y’abadatoza abana uwo muco n’ibindi.
Ubushakashatsi bwakozwe na UNESCO mu 2011-2015, bwerekanye ko ku Isi abantu basaga miliyoni 250 batazi gusoma no kwandika n’imibare yoroheje ariko igiteye inkeke ni uko muri abo nibura miliyoni 130 ari abanyeshuri.
Ibi ngo bigira ingaruka ku bantu mu bijyanye no gushaka akazi kandi bikanashegesha n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO