Urubuga “mfarms.org” rumaze imyaka ibiri rukoreshwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gusa, rugiye kongerwamo inzego z’abikorera hagamijwe gusangira amakuru ajyanye n’uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo kumenya ibijyanye n’amasoko y’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, uko babona inyongeramusaruro, indwara zifata ibikomoka ku buhinzi n’ingamba zo kuzikumira ndetse n’ajyanye n’ihindagurika ry’ibihe.
Mu biganiro byo gutangiza iri koranabuhanga mu buhinzi rigamije kwihutisha no kunoza imitangire ya serivisi byabaye kuri uyu wa 12 Mutarama 2017, Umuyobozi uhagarariye umushinga Imagead igiye gusakaza no gukurikirana iri koranabuhanga ku rwego rw’igihugu, Jeanne d’Arc Nyarunyonga, avuga ko amakuru azatangirwaho, azajya ahita agera ku bo agenewe.
Yagzie ati “Ni ukuvuga, niba abahinzi, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo bafite telefoni cyangwa mudasobwa bashyiramo ayo makuru, ku rubuga rwa Minisiteri azajya ahita abageraho.”
Yakomeje avuga ko bizanafasha Minisiteri kugenzura ingano y’ifumbire n’imbuto bimaze gukoreshwa biturutse ku makuru yatanzwe na ba rwiyemezamirimo babicuruza.
Mu minsi ishize hari uburyo bwo guhanahana amakuru bwageragerejwe mu Karere ka Musanze bujyanye no kumenya ba rwiyemezamirimo babigize umwuga, bwari bugamije kureba ingano y’umusaruro w’ibihingwa uhari, aho uherereye ndetse n’uburyo bwo kubahuza n’abaguzi binyuze kuri urwo rubuga.
Nyarunyonga yakomeje avuga ko uretse uru rubuga ruzajya rukoreshwa n’umuntu ufite internet, hagiye no gushyirwaho uburyo bwo guhana amakuru mu buryo bw’ubutumwa bugufi, amajwi hagati y’abaturage n’ibigo bishinzwe iby’ubuhinzi bizafasha abahinzi gutanga no kubona amakuru ajyanye n’indwara zifata ibihingwa.
Yagize ati “Nk’abahinzi benshi bashobora kugira ikibazo mu murima, cyangwa mu bubiko batazi uko babyifatamo; bakoresheje telefoni bashobora kohereza ubutumwa bugufi cyangwa ifoto y’ibihingwa birwaye bagatanga amakuru. Minisiteri y’Ubuhinzi izajya inyuza kuri urwo rubuga ubutumwa bumenyesha ko ihinga rigeze, imbuto nshya ihari n’ibindi.”
Yavuze ko ubishaka wese azashyirwa muri ubu buryo kugira ngo ajye ahabwa ayo makuru binyuze mu bukangurambaga bazakorera abaturage babasanze aho baba ariko hazabanza kuba igerageza nk’uko bisanzwe iyo hatangizwa ikoranabuhanga rishya.
Umuyobozi ushinzwe gahunda ya nkunganire yo kugeza imbuto n’ifumbire ku bahinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, Gatari Egide, avuga ko iri koranabuhanga rizafasha Minisiteri kumenya no kubona amakuru ku gihe.
Yagize ati “Iri koranabuhanga rizadufasha kubona amakuru ku gihe no kuyakurikirana. Rizafasha abahinzi kumenya amakuru y’iteganyagihe, bashobora kubona n’imvura izagwa, tukababwira bagahinga imbuto yerera igihe gito.”
Urubuga “mfarms” rwatangiye ibikorwa byarwo mu Rwanda mu 2014, rukoreshwa na Minisiteri; rubarizwa mu bihugu bisaga 19 byo muri Afurika birimo Kenya, BurkinaFaso, Ghana, Malawi, Mozambique n’ibindi.
Ruhuza abahinzi, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo na minisiteri z’ubuhinzi mu kubona amakuru ajyanye n’amasoko, imbogamizi z’ubuhinzi, kumenyekanisha ibikorwa by’ubuhinzi n’ihindagurika ry’ibihe biturutse ku makuru akusanywa n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure ( NASA).



















TANGA IGITEKEREZO