00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangira iperereza ku Barundi bakoze Jenoside mu Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 7 July 2015 saa 10:59
Yasuwe :

Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu mahanga, riravuga ko rigiye gutangiza iperereza ku Barundi bari batuye mu Rwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw’iri shami buravuga ko busanga gukurikirana aba barundi bizasaba ubufatanye na Leta y’u Burundi hakabaho ubwumvikane bwa politiki hakarebwa niba baburanishirizwa mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Guhera mu myaka ya 1972 na 1989 ni bwo u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi, ziza kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu abayirokotse bavuga ko nta Barundi bigeze bagaragara imbere y’inkiko ngo babiryozwe kandi amakuru yaratanzwe mu nkiko zirimo n’iza Gacaca z’aho bakoreye ubwicanyi n’imyirondoro yabo ikaba izwi.

Jean Bosco Siboyintore, Ushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda baba mu mahanga

Mu kuganiro n’abanyamakuru cyo kuwa Gatanu tariki 3 Nyakanga, Umuyobozi w’ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu mahanga Jean Bosco Siboyintore, yavuze ko ku bufatanye n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nka IBUKA, AERG- GAERG hari gukusanywa imyirondoro y’abo Barundi n’ibimenyetso bifatika byatuma iperereza ritangizwa neza, ariko u Burundi n’u Rwanda bigomba kumvikana uko iki kibazo cyarangira.

Yagize ati “Ntabwo twirengagiza ko hariho Abarundi bakoze Jenoside hano mu Rwanda kuko ni benshi, icyo kibazo gihora kiza ariko turashaka gukora amaperereza uretse ko n’u Burundi bufite uruhare mu kukirangiza. Hazajyamo ubwumvikane bw’ibihugu byombi harebwe uko bariya bantu bazaburanishwa.”

Yakomeje avuga ko ibyaha baregwa ari ibyaha mpuzamahanga, bakaba bashobora kuburanishirizwa mu Rwanda kuko rubifitiye ubushobozi cyangwa bakaburanishirizwa mu Burundi niba bufite itegeko rihana abakoze icyaha cya Jenoside. Ibi bitabayeho ngo harebwa icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.

Gukurikirana impunzi z’Abarundi zakoze Jenoside mu Rwanda byagiye bizamo inzitizi zitandukanye zatumye kugeza n’ubu bakidegembya. Kuwa 21 Mata 2014 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro inzirakarengane zaguye mu cyahoze ari Komini Ntongwe, uwari Perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, yavuze ko na we ikibazo cy’izo mpunzi z’Abarundi yakimenye, ariko ko nta gisubizo kiraboneka. Aha yavugaga ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye harimo n’inzego zishinzwe impunzi mu gihugu ariko inshuro zose yagerageje byamunaniye.

Yagize ati’’ Nabwiwe ko iyo umuntu ari impunzi aba afite amategeko amurengera ariko ntabwo nzi niba amurengera no mu gihe yahindutse umwicanyi, tuzakomeza tugerageze kugira ngo abahekuye u Rwanda bafatwe bahanwe.”

Gukurikirana aba Barundi bagahabwa ubutabera bizanafasha bamwe mu bacitse ku icumu bangirijwe imitungo bakanasahurwa ariko bakaba barayobewe abo bazishyuza kuko mu bayangije harimo n’Abarundi ubu batashye iwabo nyuma yo kugurisha ibyo bari batungiye mu Rwanda.

Hamwe mu hari hatuye Abarundi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ahitwa Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages