Iterambere rirushaho kwihuta muri iyi minsi ndetse biragoye ko wasanga ahakorerwa imirimo hadakeneye ubwenge buhangano. Haba ahakenewe imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’ibitekerezo barabukoresha.
Mu Rwanda AI ikoreshwa mu buvuzi, mu burezi, mu bucamanza, mu buhinzi, mu nzego z’ubucuruzi n’ahandi hose mu nzego z’ubuzima bw’igihugu.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 8 Kamena rigaragaza ko iki kigo cyemejwe n’inama y’Abaminisitiri kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Al) mu Rwanda no hanze yarwo, hibandwa ku guhindura imikorere mu nzego za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, kongerera abantu ubumenyi mu bijyanye n’Ubwenge buhangano, kwita ku mahame agenga ikoreshwa ryabwo, guteza imbere inganda, kububyaza umusaruro no guteza imbere ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Iki kigo kizahuriza hamwe ibikorwa byose bijyanye n’Ubwenge buhangano (Al) mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuzamura impano, ishoramari no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ku mugabane wa Afurika.
Politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Artificial Intelligence Policy) yemejwe ku 20 Mata 2023 mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Politiki y’Igihugu ijyanye n’ikoreshwa rya AI ifite intego yo kugira u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri AI no guhanga ibishya, kuba ku isonga mu bihugu bya Afurika mu kubyaza umusaruro AI, kunoza serivisi mu nzego za Leta binyuze mu gukoresha AI no guharanira ko AI ikoreshwa neza mu rwego rw’abikorera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!