Ibi byagarutsweho mu kiganiro nyunguranabitekezo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène aherutse kugirana n’abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe inshingano za MINUBUMWE ndetse no kugenzura imbogamizi ihura na zo kugira ngo zishakirwe ibisubizo.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kubika ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga bigira uruhare mu kwigisha urubyiruko, bityo bigafasha mu gusigasira ayo mateka no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Mu bijyanye no kwibuka no gukumira Jenoside, hateganyijwe igikorwa cyo gukomeza kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca, hakaba hamaze gukorwa ‘Scanning’ aho inyandiko zose zimaze gushyirwa muri mudasobwa.
Uyu muyobozi yongeyeho inyandiko zirenga miliyoni 40 zimaze kubikwa muri ubu buryo. Ati “Inyandiko zigera kuri miliyoni 40 zamaze kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga."
Yavuze ko ibikorwa birimo kubika imyirondoro na mudasobwa zirimo aya makuru ahantu mu rwego rwo kwirinda kuzayatakaza bizaba byarangiye mu 2024.
Inkiko Gacaca zaciye imanza zirenga miliyoni 1,9 zaregwagamo abagize uruhare mu byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka igera ku 10 zamaze. Zagize uruhare mu guca umuco wo kudahana zitanga ubutabera bwunga ndetse zifasha no mu kwishyura imitungo yangijwe.
Dr. Bizimana yagaragaje kandi ko hari kwifashishwa ikoranabuhanga mu kubungabunga mu buryo burambye imibiri yo mu nzibutso za jenoside aho iterwa imiti yabugenewe kugira ngo ishobore kubikwa igihe kirere. Ibi bikorwa biri gukorwa ku bufatanye na Kaminuza ya Hamburg yo mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!