00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uko abakoloni basenye amoko gakondo mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 April 2022 saa 10:59
Yasuwe :

Uruhare rw’abakoloni mu gucamo abanyarwanda ibice bahereye ku gushyiraho amoko yabo y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ni ikimenyetso simusiga cy’uburyo bigishije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo abazungu bageraga mu Rwanda, baje bakuraho amoko gakondo agera kuri 20 yarangaga Abanyarwanda, bashyizeho ayabo ari nayo yabaye intandaro y’urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubwo ibigo bitandukanye bikorera mu nyubako ya ‘A&P Building’ byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hagarutswe ku ruhare rw’abakoloni mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisiteri y’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Abakozi b’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana n’abandi bahurira muri A&P Building.

Bafashe umwanya wo kunamira Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Baganirijwe ku mateka Abanyarwanda banyuzemo, ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kwiteza imbere byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize ndetse rugikomeje.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagarutse ku buryo urubyiruko rwigishijwe urwango no kwica rimwe bigakorwa n’ababyeyi babo, ibidakwiye kurangwa muri sosiyete Nyarwanda ubu.

Yagize ati “Twasanze n’uwari minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe icyo gihe, Nzabonimana Callixte, hamwe n’uwari minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’abagore, Nyiramasuhuko Pauline, baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagahamwa n’ibyaha bakabihanirwa.”

“Murabyumva ko ubu minisiteri dushinzwe, dufite uruhare rwo guhagarika ikibi cyaziturukamo nk’uko byabaye.”

Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ko biri mu nshingano zabo kwigisha urubyiruko indangagaciro bakarurinda ikibi.

Antoine Mugesera wari witabiriye uyu muhango yavuze ko abazungu babanje bagakuraho amoko gakondo yarangaga Abanyarwanda bagashyiraho ayabo, ayo moko kandi ari yo yabaye intandaro y’ibyabaye ndetse avuga ku bice bitatu byaranze u Rwanda.

Ibyo bice birimo ubumwe bwarangaga abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, igice abazungu bazaga bakazana amoko yabo, ndetse n’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugesera yagarutse ku kuba ari inshingano z’abakiri bato gusigasira ibyagezweho na Leta y’ubumwe ndetse no kwirinda ngo hatagira icyatuma ibyabaye byongera kubaho ukundi. Yasoreje ku mbogamizi zigihari nk’abagipfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubuhamya bw’umukozi wo muri MIGEPROF, Kamanayo Jean Claude, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akabura Se umubyara ubwo yari afite imyaka icyenda yonyine.

Yabuze abavandimwe, inshuti ndetse na bamwe mu muryango we, na we ubwe yabaye mu bihe bikomeye n’umuryango we, mu buzima bwo guhunga kuko n’umwana muto batamusigaga inyuma kuko bari bafite intego yo gutsemba bakamaraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko hakozwe amabi menshi ndetse agaruka ku bunyamaswa bwakoreshwaga muri ibyo bihe bwiswe ‘sisitemu Bwenge’ aho bazirikaga Umutusi ku giti bakamuroha akicwa n’amazi.

Yavuze ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko ahamya neza ko aho iri hari abahazi ariko badashaka kuherekana. Yaboneyeho no gusaba ko abo bazi aho iyi mibiri iri bayerekana maze igashyingurwa mu cyubahiro nabo bakajya bibukwa.

Minisitiri w’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bakareba politiki mbi yayoboye igihugu bigatuma habaho Jenoside.

Yagize ati “Nk’abakozi ba Leta bagomba kwimakaza politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda igihugu cyahisemo.”

Yavuze ko bagomba kurangwa n’indangagaciro ndetse iyi gahunda y’ubumwe igomba gushyirwa mu bikorwa mu kazi no mu muryango bakirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi, bakubaha amateka y’u Rwanda ndetse bagakumira abayagoreka.

Minisitiri Bayisenge yashishikarije urubyiruko kubaza no kwiga kugira ngo basobanukirwe amateka yose, mu rwego rwo kwirinda no kurwanya abababwira ibinyoma bakifashisha imbuga nkoranyambaga nk’uko na bo [abapfobya] bazikoresha.

Abakozi bakorera mu nyubako ya A&P Building bunamiye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abakorera mu nyubako ya A&P Building babwiwe amateka y'u Rwanda biyemeza kugira uruhare mu gukumira ko byakongera kubaho ukundi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco, Edouard Bamporiki, nawe yunamiye Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda mu 1994
Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yunamiye abazize Jenoside bashyinguye ku Gisozi anashyira indabo ku mva
Kamanayo Jean Claude, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku buzima bukomeye yanyuzemo anashimira Inkotanyi zamugaruriye icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages