Amakimbirirana y’umuryango icyo yaba ashingiyeho cyose agira ingaruka mbi ku mibereho y’umwana muri rusange ariko cyane cyane mu mikurire ye.
Umuyobozi ushinzwe uruhare rw’umwana mu bimukorerwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Tuyishimire Frodouard avuga ko imbamutima z’umwana azikura ku babyeyi be.
Ati “Uko umwana ameze aba ari ishusho y’umuryango yarerewemo, bivuze ko umwana aremwe mu ishusho y’umuryango we. Iyo rero babana mu makimbirane, bituma batabona umwanya wo kwita ku bana, kubarerera mu rukundo ntibiba bikiriho kuko nta ruba rugihari. Iyo barubuze mu muryango rero bajya kurushakira ahandi akaba ari naho bahurira n’ababangiriza ubuzima, bagahura n’amahohoterwa atandukanye.”
Tuyishimire akomeza agira ati “Umuryango ni ryo vomo ry’ibanze ry’ibyo umwana akenera mu mikurire ye kuko amakimbirane ari ikintu gikora ku mbamutima y’abana ku buryo bukomeye kuko ubwenge, imitekerereze n’imisesengurire y’umwana ntibishobora kwiyumvisha impamvu ababyeyi bagirana amakimbirane.”
Bamwe mu babyeyi nabo bagira inama bagenzi babo yo kwirinda amakimbirane kugira ngo babere urugero rwiza abo babyaye.
Umubyeyi Nadine utuye i Remera muri Kigali ati “Umwana ntabwo ari uw’umugore gusa, kuba mwaramubyaranye ntibivuze ko mama we ari we uzamenya uko ameze. N’umugabo yagakwiriye kumuganiriza akamuha inama kuko iyo habaye ibiganiro akura afite ibitekerezo abakuraho.”
Ngaboyisonga Simon utuye mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Muhima yavuze ko umuryango ushyira hamwe kwandi wirinda amakimbirane, n’abana bawukuriyemo bitwara neza.
Ati “Iyo mushyira hamwe n’abana bakura nta bintu by’ihungabana, bagakura neza.”
Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagore 48.809 bo mu Rwanda bakorewe ihohoterwa mu gihe abagabo barikorewe bari 7210.
Ni ibyaha byiyongera uko umwaka ushize undi ugataha kuko nko mu 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’ihohotera byavuye ku 9064 muri 2019 bigera ku 10,842 mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!