00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe impungenge ku buryo amadini n’amatorero ategura abagiye gushinga urugo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 22 January 2025 saa 09:52
Yasuwe :

Bamwe mu bavugabutumwa bo mu matorero ya gikirisitu batangaje ko hari igihe abagiye kurushinga bahabwa inyigisho mu minsi ya nyuma, habura igihe gito ngo barushinge, ibi bikaba bidatanga icyizere cy’uko baba bamenye neza uko bagomba kwitwara mu ngo zabo.

Imiryango myinshi ibana byemewe n’amategeko usanga yaranyuze mu rusengero, mu kiliziya no ku musigiti, ibyo bita gusezerana imbere y’Imana. Hari aho bahabwa inyigisho y’amezi atandatu, atatu cyangwa munsi yayo bagamije kubafasha gusobanukirwa inzira bagiye kwerekezamo.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023/2024, zingana na 25.481, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2.833.

Bamwe mu baturage batangaje ko impamvu nyamukuru babona zitera amakimbirane yugarije imwe mu miryango harimo gucana inyuma no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umwe yagize ati “Harimo ubusinzi bukabije, ugasanga nyine niba umugabo adahari yagiye nko kunywera ahantu runaka, umugore na we yagiye kunywera ahandi, bagahurira mu rugo batasangiye ugasanga induru zibaye nyinshi.”

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR, Habyarimana Désiré, yabwiye RBA ati “Rero ntekereza ko amadini afite inshingano zo kwigisha abana bakiri bato kuko bafite urubyiruko rwinshi bahorana na rwo, bakwiye gutanga umusanzu mu gutegura abagiye kubaka urugo.”

Yongeyeho ati "Nkubwije ukuri, ahenshi uko bikorwa ntekereza ko babigisha nko mu munsi umwe mu cyumweru cya nyuma mbere y’uko bashinga ingo, ubwo rero wabwira umuntu kubaha, gukunda, kuzuza inshingano, ibyo ntabwo byashoboka mu cyumweru cya nyuma.”

Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu masengesho yo gusabira igihugu, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda kuko imiryango ikomeye ari umusingi w’iterambere.

Ati “Imiryango yahungabanye mu ngo, n’abana bato bagishakana bamaze amezi bashakanye bataragira n’urubyaro, hari imanza zingana zitya baraye batandukanye, ntibumvikana, bararwana cyangwa bagira batya n’ibindi byinshi. Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu by’amadini n’inyigisho zishingira kuri ibyo, dukwiye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango Nyarwanda.”

“Uruhare tugira twebwe nk’abayobozi baba mu madini, baba muri leta, ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu muri twe, mu miryango?”

Mu 2019, imiryango 8.941 yemerewe n’inkiko gutandukana, mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3.213, mu 2021/2022 ho hakiriwe ibirego 3.322 by’abashakanye basaba gutandukana burundu.

Pasiteri Habyarimana Désiré yagaragaje ko abagiye gushinga ingo badategurwa neza mu matorero babamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .