00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe akamaro ko gukorera ku rwibutso ibiganiro bikumira Jenoside

Yanditswe na Muramira Rachel
Kuya 8 November 2024 saa 08:06
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AEGIS Trust, Mutanguha Freddy yasobanuye uburemere n’imbaraga byo gukorera ibiganiro ku rwibutso mu gukumira jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Yabivugiye mu Nama yateguwe n’Ibiro by’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside ku bufatanye n’ Umuryango uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, AEGIS Trust, imaze iminsi ibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mutanguha yagaragaje ko ari umwanzuro mwiza gukorera ibi biganiro ku rwibutso, ahashyinguwe Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Aha turi ni ikimenyetso kigaragaza ibyaba igihe hatabayeho gufata ingamba zikomeye zikumira ibyaha bihohotera ikiremwamuntu. Uru rwibutso kandi ni ikimenyetso cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse twizera ko muzigira ku mateka twanyuzemo”.

Yongeyeho ati “Kugira igice cyigisha ku biganiro n’ubuhuza ni ingenzi cyane kuko bidusigiye umukoro wo gukumira amacakubiri, tukaganiriza n’abarema amatsinda yagerwaho n’izo ngaruka”.

Ibi biganiro byaranzwe n’ibitekerezo bitandukanye aho byibandaga ku kwimakaza ibiganiro n’ubuhuza, kwirinda amakimbirane no kuyakemura atabyaye urwango n’ihangana, kumenya abakeneye kuganirizwa bagahumurizwa aho guheranwa n’amateka mabi banyuzemo cyangwa ubuzima bubi bubagoye n’ibindi.

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu yavuze ko bisaba ubufatanye bwa buri wese ngo Jenoside itazongera ukundi.

Yavuze ko kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kuba hafi abayirokotse biri mu nshingano za buri wese.

Ati “Ijambo jenoside ryakoreshejwe cyane muri uyu mwaka ndetse n’uwashize. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko hari bamwe bafite ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ibyo byaha, igihe ntagikozwe”.

Dr. Charity Wibabara ukora mu bushinjacyaha yashimangiye ko gukorera ibiganiro ku rwibutso bibakanguriye kuzirikana inshingano zirimo kwiga no kwigisha amateka yaranze u Rwanda, bagakumira Jenoside n’ibindi byaha biyiganishaho.

Yavuze ko byose bijyana no gukomeza guha ubutabera bwuzuye abarokotse Jenoside, kugira ngo isi imenye uburemere bw’icyaha cya Jenoside.

Freddy Mutanguha yagaragaje ko gukorera ibiganiro ku rwibutso ari uburyo bwiza bwo gukumira ko Jenoside yazongera ukundi
Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iyi nama yitabiriwe n'abashakashatsi, abarimu n'izindi nzobere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .