Gahunda ya NST1 iteganya ko Abanyarwanda hari ibyo bagomba kuba bagezeho 100% mu 2024 birimo amazi meza n’amashanyarazi kandi ubukungu bwabo bugomba kuba buri ku rwego rwiza.
Mu nkingi y’ubukungu hakubiyemo ubuhinzi n’ubworozi, ubutaka n’ibidukikije, ibikorwaremezo ndetse n’urwego rw’abikorera.
Mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage harimo uburezi, ubuzima, isuku n’isukura, gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu nkingi y’imiyoborere n’ubutabera harimo serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, ubutabera, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, umutekano ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.
Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo na bamwe mu bafatanyabikorwa barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Muri iyo nama yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, by’umwihariko harebwe ibyakozwe n’Umushinga PIMMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy) mu myaka ibiri umaze ndetse hanareberwa hamwe ibizakorwa mu yindi myaka ibiri iri imbere.
Uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa na Association Duhozanye ari na yo yateguye iyo nama ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.
Bamwe mu baturage bavuze ko ibimaze gukorwa mu myaka itanu [2017-2022] muri irindwi ya NST1, Perezida wa Repubulika Kagame Paul yabasezeranyije bitanga icyizere ko n’ibisigaye bizagerwaho kandi bishimira ko babigiramo uruhare.
Bimwe mu byo bagarukaho ni ibikorwaremezo bamaze kugezwaho birimo Uruganda rw’Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubatswe mu Karere ka Gisagara, Ibitaro bya Munini n’umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru, Uruganda rw’insinga z’amashanyarazi n’urw’amakaro mu Karere ka Nyanza n’ibindi.
Hari kandi umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Gisagara; Agakiriro gakorerwamo ibikorwa by’imyuga bitandukanye birimo n’Uruganda rw’imyenda mu Karere ka Nyanza; Isoko rya kijyambere muri Nyamagabe n’ibindi bitandukanye nk’amazi n’amashanyarazi.
Kuri ibi hiyongeraho gahunda zirimo ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere; Girinka Munyarwanda; ubwisungane mu kwivuza; uburezi kuri bose n’izindi.
Bamwe mu baturage bavuga ko basigaye bakora imirimo ibyara inyungu bakesha ibikorwaremezo begerejwe.
Masabo Martin wo mu Karere ka Nyanza ati “Hari amashuri abana bariga, amazi akomeje kugezwa ku baturage, gutura heza abantu baratuye, imihanda na yo irahari, inyubako z’ubuyobozi ziriho; umuriro w’amashanyarazi ntabwo ari uwo gucana gusa ahubwo utuma n’abantu bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu.”
Niyonsaba Marceline yavuze ko umuhanda wa kaburimbo bubakiwe mu Karere ka Gisagara watangiye kubahindurira ubuzima.
Ati “Nabonye aka karere kari gutera imbere hamaze no kugezwa kaburimbo ndavuga nti ‘reka nanjye ngendane nako’ kuko nabonaga nta bucuruzi bw’imyenda n’inkweto byiza bihari mpitamo kubizana. Gucuruza biragenda neza kuko abakiliya batangiye kuboneka.”
Aba baturage bavuga ko kuba bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bikorwa, bizatuma biramba kuko bazabisigasira.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta na bo bavuga ko bagira uruhare mu gufasha gukemura ibibazo bihari kandi ubwo bufatanye butanga icyizere ko intego za NST1 zizagerwaho.
Hari ahakenewe imbaraga…
Umuyobozi wa Association Duhozanye, Mukarutamu Daphrose, ati “Ntekereza ko iriya myaka ibiri izasiga igihugu cyacu abaturage bacu hari aho bazaba bavuye n’aho bazaba bageze kubera ko ibibazo bihari biri gushyirwaho imbaraga na buri wese kandi umuturage nyirizina abigizemo uruhare.”
Yakomeje avuga ko bafite ikarita nsuzumamikorere bakoresha kugira ngo bamenye ahari ibibazo bikeneye gukemurwa.
Asanga hakenewe gushyirwa ingufu mu gukomeza kwegereza abaturage amazi meza n’amashanyarazi kuko bigira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo kandi hakaba hari aho bitaragezwa kuko ibipimo byerekana ko abamaze kugezwaho amazi meza mu Ntara y’Amajyepfo bari ku kigereranyo cya 74% naho amashanyarzi bageze kuri 58%.
Gahunda ya NST1 ivuga ko mu 2024 abaturage bose bazaba abamaze kugezwaho amazi meza n’amashanyarazi 100%.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze na bo bavuga ko kuba abaturage bagira uruhare muri gahunda za Leta zigamije kubateza imbere bitanga icyizere ko ibikorwa bizaramba.
Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jérome, ati “Nk’urugero turabashimira kuri mituweli kuko ni bo bishyura amafaranga, ni bo bishyura ibikorwa byose, urwo ni uruhare rwabo. Twebwe ni ukubagira inama gusa ubundi bakabyikorera. Icya kabiri ni inka kuri buri rugo, aho buri wese yiyemeje kugira ngo yorore noneho bifashe ubutaka kubona ifumbire; turabashima rero ko babigiramo uruhare kuko ntibyagenda neza batabigizemo uruhare.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yashimye abaturage n’abafatanyabikorwa uruhare bagira mu gufatanya na Leta gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere.
By’umwihariko yavuze ko imyaka ibiri isigaye ibyateganyijwe muri NST1 bizaba byagezweho.
Ati “Ugereranyije igihe dusigaje n’ibimaze gukorwa, ibyakozwe ni byinshi uretse ko biri mu byiciro bitandukanye ariko muri rusange iyo urebye turakabakaba 80% tuvuga ko mu myaka ibiri isigaye tuzaba tugeze ku byo twiyemeje. Hari n’ibindi n’ibiri kuri 75% ariko imbaraga zikomeza gushyirwamo dufite icyizere ko tuzabigeraho.”
Yasabye abaturage n’abafatanyabikorwa gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye no kubirinda kugira ngo bibagirire akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!