Ni urubuga rwitwa Topinfo Rwanda rwashinzwe n’ikigo Ahupa Business Network Ltd gisanzwe gitangirwaho serivisi zinyuranye kuri interineti.
Urwo rubuga rufite umwihariko wo gutangirwaho serivisi z’abikorera nk’izijyanye n’ubutabera nko kubahuza n’abavoka,iz’igenagaciro ry’imitungo, guhuzwa n’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe,iz’ubwikorezi n’izindi.
Usaba serivise asura www.topinfo.rw akuzuzamo amakuru ajyanye na serivisi agasaba guhuzwa na ba nyiri bigo cyangwa abantu ku giti cyabo bakora nk’abanyamwuga muri serivisi yatse.
Iyo umuntu amaze kuzuza amakuru asabwa muri urwo rubuga abona uburyo bwo kwishyura akoresheje telefoni, agahuzwa n’abatanga serivisi akeneye ako kanya cyangwa agategereza igihe runaka.
Amakuru yuzuzwa muri urwo rubuga aba rimo ibisobanuro bihagije ku buryo nk’ukeneye umunyamategeko yuzuzamo uwo akeneye n’ibyo ahugukiwe by’umwihariko, aho ahereye n’ibindi.
Uru rubuga kandi rutangirwaho serivisi zo guhuza abashaka akazi n’abagatanga aho abagakeneye barusura bakuzuzamo amakuru ajyanye n’ibyo bashaka gukora bityo bakazahuzwa n’abatanga ako kazi.
Hiyongeraho kandi no gufasha abantu bakeneye inguzanyo z’igihe gito aho basaba amafaranga bashaka bakayishyura ku nyungu nto itarenze 20% mu rwego rwo kwirinda abakoreshaga kuguza abantu bungukirwa bizwi nka ‘banque rambert’ kuko byo bikorwa ku nyungu iri hagati ya 30% na 50%.
Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Ahupa Business Network, Uwera Pacifique Ahmed yavuze ko urubuga rwa Topinfo Rwanda, yarushinze mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi z’abikorera ariko no kurwanya abaziyitirira ariko batazitanga.
Yagize ati “Hari abantu bakenera serivisi nyinshi z’abikorera ariko batazi aho bazikura bagasiragira cyangwa bakagorwa no kugera aho abazitanga bari.Harimo n’abatekamutwe biyitirira serivisi badatanga, ariyo mpamvu twashinze uru rubuga kugira ngo rufashe abo bose by’umwihariko nk’abaturage baba batazi aho bazibariza”.
Yongeyeho kandi ko uru rubuga ruri guha akazi abantu banyuranye baruhagararira bazwi nk’aba-agents aho rumaze kugaha abarenga 300 mu bice byose by’Igihugu.
Kugeza ubu topinfo.rw itangirwaho serivisi zinyuranye zirimo guhuzwa n’abunganizi mu by’amategeko, ba noteri bigenga, abapima ubutaka n’abakora igenegaciro ry’imitungo.
Ruhuza abantu kandi n’abakodesha imodoka zo kugendamo n’izo mu bucuruzi, ubujyanama mu bintu binyuranye, guhuza abantu n’abatanga amahugurwa y’akazi ndetse n’inama z’inzobere mu buzima bwo mu mutwe n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!