00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habuze umusaruro wo guhunika mu bigega byubatswe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 15 January 2018 saa 09:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko yubatse ibigega bihagije ku buryo bifite ubushobozi burenze ingano y’umusaruro wagombaga guhinikwa.

Ubwo yari muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yatangaje ko mu myaka irindwi ishize hubatswe ibigega byinshi hagamijwe kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi.

Gusa ngo hagiye haba ibibazo byinshi byatumye umusaruro utaboneka uko bikwiye ahanini bishingiye ku bahinzi bawugurishirizaga mu murima (kotsa) n’imihindagurikire y’ikirere yagiye ituma birumba.

Yagize ati “Mu 2010 twari twarihaye gahunda y’uko 2017, tuzaba tugeze ku bushobozi bwo guhunika toni ibihumbi 200 byeze, ubu twari turi toni ibihumbi 195 by’ibinyampeke n’ibinyamisogwe ibyo bikaba bigize 98%, muri ibyo rero niho ibiri mu baturage bihunikiye ubwabo ari 51%.”

Gusa nubwo bari barihaye guhunika iyo ngano, u Rwanda rwabashije kubaka ibigega bifite ubushobozi bwo kubika toni ibihumbi 300, ariko kugeza ubu mu gihugu ntiharaboneka umusaruro ungana na toni ibihumbi 200.

Byatumye Nsengiyumva agira ati “ Ubu twari kuri 98% y’ibyo twari twarihaye mu myaka irindwi ni byiza ariko murabona ko dufite ibigega bifite toni hafi ibihumbi 300 ubundi twari twavuze ibimbi 200 ni ukuvuga ngo toni ibihumbi 100 iyo biboneka byari kubona aho bihunikwa, ni ukubihingira rero, wa musaruro tugoma kuwushaka.”

Senateri Karangwa Chrysologue yavuze ko hakwiye kurebwa igituma abaturage bahitamo kugurishiriza umusaruro mu murima, ariko anavuga ko bakwiriye gufashwa gushyirwa mu makoperative kugira ngo bakemure icyo kibazo.

Yagize ati “ Igituma botsa imyaka yabo kirumvikana kuko usanga bakeneye amafaranga kandi bitarera ugasanga umuntu ufite inyungu ze aramubwiye ati ndaguha aya mafaranga, iyaba twari dufite amakoperative akomeye icyo kibazo ntabwo cyabaho kuko yajya imuguriza amafaranga akeneye, aho niho ruzingiye.”

Kugeza ubu hamaze kubakwa ubwanikiro bwa kijyambere bugera kuri 525 mu gihugu hose, abahinzi bakaba barafashijwe kubona amahema yo gusakara ubwanikiro bw’igihe gito agera ku 105,735.

Hamaze kubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo guhunika toni zirenga 295495 mu gihe mu 2010 hari ibyashoboraga guhunika toni 42000 gusa.

MINAGRI ivuga ko ibyo byatumye umusaruro watakaraga uva kuri 30% ugera ku 10.4% ku bigori no kuri 25% ugera ku 8.3% ku muceri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages