00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse abaregeye indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 January 2020 saa 09:46
Yasuwe :

Nsabimana Callixte wiyise Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri uyu wa Kabiri yagejejwe imbere y’urukiko kuburana mu mizi ku byaha bigera kuri 17 aregwa.

Yagejejwe mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza; yambaye imyenda isanzwe iranga abagororwa aherekejwe n’abacungagereza. Umutekano wari wakajijwe mu rukiko imbere no hanze yarwo.

Iburanisha ryatangiye ku 8:45; abacamanza bakigera mu rukiko hagaragaye uwitwa Yusuf Ndutiye wahise avuga ko aregera indishyi.

Hagaragajwe n’ibaruwa yandikiye urukiko asaba kuregera indishyi ndetse hemezwa ko yatanze n’igarama.

Urukiko rwamuhaye umwanya agaragaza imyirondoro ye avuga ko akomoka mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Kigarama.

Urukiko rwamubwiye ko aba yicaye akaza guhabwa umwanya wo kugaragaza indishyi aregera nyuma.

Mu rukiko kandi hagaragaye abandi bantu batanu baregeye indishyi bari baje kureba ko bahabwa umwanya ariko babwirwa ko amabaruwa bandikiye urukiko atagaragaye bityo bashobora kuzahabwa umwanya mu iburanisha ritaha.

Ubushinjacyaha bwakomereje aho bwari bugeze mu iburanisha riheruka ku wa 17 Mutarama 2020 aho bwari bwavuze ku byaha akurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuva mu Bugenzacyaha, Nsabimana yemeye ibyaha byose akurikiranyweho abisabira imbabazi kandi ko yagaragaje uruhare rw’abayobozi bari bafatanyije kuyobora MRCD barimo Rusesabagina Paul n’abandi.

Kuba rero ngo yaremeye ibyo byaha aregwa ngo ni impamvu ituma atsindwa urubanza.

Mu kugaragaza ibimenyetso haherewe ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo. Ubushinjacyaha bwavuze ko yari Visi Perezida wa Kabiri w’ishyaka MRCD ari ryo ryabyaye umutwe witwara gisirikare wa FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda bigahitana abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Bwavuze ko kandi yagiye yumvikana ku maradiyo mpuzamahanga yigamba ibitero byagabwe mu gice giherereye hafi ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Harimo itangazo ryo ku wa 18 Werurwe 2018 rishyiraho MRCD ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte nka Visi Perezida wa kabiri n’abandi barimo Rusesabagina nka Perezida.

Iryo tangazo ngo ryari rikubiyemo amahame agamije impinduramatwara mu Rwanda; rihamagarira Abanyarwanda bose kurishyigikira. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tangazo ririho umukono wa Nsabimana kandi yabyemereye ubugenzacyaha.

Irindi tangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018 naryo Nsabimana aregwa gushyiraho umukono ni irigamije kwangisha Abanyarwanda ubutegetsi buriho nk’aho rivuga ko ‘Leta y’u Rwanda yica abaturage kandi icuruza Jenoside’.

Ririmo kandi ko FLN izakoresha inzira y’amasasu mu kuzana impinduramatwara mu Rwanda kuko ‘FPR yanze ko bikorwa mu nzira y’amahoro’.

Indi nyandiko ni iyo ku wa 30 Kanama 2018, Rusesabagina Paul yandikiye Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu aho yagaragaje amagambo asebya Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ko ahonyora uburenganzira bwa muntu. Ibi ngo bihuye n’ibyo Nsabimana wari Visi Perezida we yanditse mu itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018 agamije kwangisha Abanyarwanda ubutegetsi buriho.

Irindi tangazo ni iryo kuwa 19 Werurwe 2019 ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte ririmo ko ingabo abereye umuvugizi zafashe ibice bitandukanye by’igihugu birimo ibyo mu Majyepfo n’Iburengerazuba. Iryo tangazo ryagiraga inama Abanyarwanda yo kudakorera ingendo muri ibyo bice.

Irindi tangazo Nsabimana ashinjwa gushyira hanze no gusinyaho ni iryo ku wa 21 Werurwe 2019 rigamije kwangisha abanyarwanda ubutegetsi rivuga ko Ingabo z’Igihugu zikora ibikorwa byo kwica abaturage kugira ngo byitirirwe FLN. Ririmo kandi ko agace kegereye ishyamba rya Nyungwe n’imihanda yaho bitemerewe gukoreshwa kuko ari ‘akarere k’imirwano’.

Nsabimana wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN, yafatiwe muri Comores mu mwaka ushize ahita yoherezwa mu Rwanda. Yaje kuburana yunganiwe n’Umunyamategeko we Nkundabarashi Moise, wanamwunganiye kuva mu bugenzacyaha.

Aregwa ibyaha 17 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Mu iburanisha ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2020; mu rukiko hagaragaye uwaregeye indishyi z’ibyangijwe n’ibikorwa by’umutwe Nsabimana yari abereye umuvugizi.

Uwo ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, wagaragaye muri urwo rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bwazita ku matangazo Nsabimana yashyiragaho umukono avuga ko ‘ari mu Rwanda’; mu by’ukuri ngo asobanure aho yari ari.

Yashinjwe ibyaha byinshi

Havuzwe ko hari ubuhamya bw’umwe mu bo Nsabimana yashishikarije kujya mu mutwe wa FLN no gushaka abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo nabo bajye gufatanya na we kurwanya u Rwanda.

Ubwo buhamya ngo bugaragaza ko Nsabimana Callixte yakoze ibikorwa byo gushakira FLN abarwanyi n’inkunga y’amafaranga kandi ngo ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha yabyemeye mu nyandikomvugo.

Ikindi kimenyetso ni icy’uko Nsabimana agaragara ku mbuga nkoranyambaga yamamaza FLN mu majwi nk’aho yagiye avuga ko bagiye guhirika ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda binyuze mu nzira y’imirwano n’ibindi bigamije gukora iterabwoba no guhungabanya umutekano.

Ayo majwi ngo agaragara kuri YouTube no ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC na Ijwi rya Amerika.

Ikindi kimenyetso kimushinja cyagaragajwe ni igitero bagabye mu Murenge wa Nyabimata mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018 aho bishe abaturage, bangiza imitungo itandukanye irimo aho batwitse imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent, bashimuta abaturage batwara n’imitungo yabo.

Hagaragajwe kandi ko ikindi kimenyetso kimushinja ari ubuhamya bwa Nsengiyumva Vincent buri mu nyandikomvugo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite n’ubuhamya bwa Munyaneza Fidèle bwo kuwa 21 Kamena 2018 yatanze ataritaba Imana [Yarasiwe mu gitero cya FLN i Nyabimata arakomereka cyane nyuma aza kwitaba Imana] busobanura uko bagabweho igitero na FLN mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018.

Hatanzwe n’ikimenyetso cy’Ubuhamya bwa Yusuf Ndutiye [wagaragaye mu rukiko aregera indishyi] umwe mu bagabweho igitero kuwa 15 Ukuboza 2018 mu ishyamba rya Nyungwe ari mu modoka y’ivatiri hamwe n’abandi bantu batatu.

Ubwo buhamya buvuga ko bageze muri Nyungwe baguye mu gico cy’ingabo za FLN bakurwa mu modoka bamburwa ibyo bafite byose, imodoka yabo iratwikwa hamwe na bus yari itwaye abandi bagenzi ndetse abona n’umuntu wishwe. Icyo gihe ngo hashize umwanya batabarwa n’ingabo z’u Rwanda, ariko ngo hari abari bamaze kwicwa no gukomereka kuko umuhanda wari wuzuye amaraso.

Ku cyaha cy’iterabwoba ku nyungu za Politike, Nsabimana ashinjwa kuba yaremereye ubugenzacyagaha ko hagati ya Kamena na Nyakanga 2018 umutwe wa FLN wagabye ibitero ku baturage mu Mirenge ya Kivu na Nyabimata. Ibyo bitero ngo byahungabanyije abaturage bituma badakomeza imirimo yabo neza. Havuzwe ko byahungabanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Kuwa 15 Ukuboza 2018 FLN yagabye igitero mu Karere ka Nyamasheke yica abaturage batandatu ikomeretsa abarenga 20. Ibyo ngo byahungabanyije ibikorwa bya sosiyete zitwara abagenzi

Ku cyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana yemereye ubugenzacyaha ko yashakiye FLN ubufasha kandi yavuganye na Major Bertin wo mu ngabo z’u Burundi kugira ngo bazahe inzira uwo mutwe mu bitero uzajya ugaba ku Rwanda

Ikindi ni uko yemereye ubugenzacyaha ko yasabye kubonana n’umuyobozi wa CMI muri Uganda, Gen Abel Kandiho, kandi ngo byarabaye kuko babonanye bakaganira ku mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Gutanga amabwiriza ku byaha by’iterabwoba, Nsabimana yemeye ko yatanze amabwiriza ku barwanyi ba FLN ku kugaba ibitero ku Rwanda byahitanye abaturage byangiza n’imitungo yabo indi irasahurwa.

Hagaragajwe ko mu matangazo yasinye hagaragaramo amabwiriza yo kugaba ibitero ku Rwanda no kuvanaho ubutegetsi buriho.

Ikindi ni uko ngo yagiye atanga amabwiriza binyuze kuri YouTube no ku maradiyo mpuzamahanga, agamije kugaba ibitero ku Rwanda no guhungabanya abenegihugu.

Ikirego cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, nk’umwe mu bashinze umutwe wa FLN akaba yari n’umuvugizi wawo ni kimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje ko gishimangira ko Nsabimana yari muri uwo mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare utemewe.

Ikindi ngo ni ubuhamya bwatanzwe n’abo yagiye ahamagarira kwinjira muri uwo mutwe.

Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube no ku maradiyo mpuzamahanga avuga amagambo asebya igihugu agamije no kucyangisha abaturage.

Havuzwe ko muri dosiye urukiko rwahawe harimo no gukorana n’abasirikari bakuru bo mu bihugu by’u Burundi na Uganda agamije gushaka inkunga yo kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana yagiye yumvikana ashishikariza abantu batandukanye biganjemo urubyiruko kujya mu mutwe wa FLN. Ikindi cyavuzwe ni ugushaka inkunga mu mpunzi hagamijwe guhungabanya u Rwanda. Ibyo byose ngo bigamije kugambanira u Rwanda.

Icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, ubushinjacyaha bwavuze ko ibitero byagabwe mu Rwanda mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe byahitanye abaturage batandatu nkuko inyandiko zo kwa muganga zibyemeza.

Ibindi bimenyetso ni ubuhamya bwatanzwe n’abaturage babonye ibyo bitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe kandi Nsabimana ni we watangaga amabwiriza.

Ku cyaha cyo gufata abantu ho ingwate, Nsabimana yashinjwa kuba umutwe yari abereye umuvugizi warashimuse abaturage no kubabwira amagambo abahungabanya ndetse no kubikoreza imizigo, nkuko bikubiye mu buhamya ubwabo batanze kandi na Nsabimana yabyemereye ubugenzacyaha.

Ubushinjacyahab bwavuze ko na we ubwe [Nsabimana] yagiye abyigamba ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo mpuzamahanga.

Amazina y’abo batangabuhamya n’inyandiko mvugo yabo bikubiye muri dosiye yahawe urukiko nk’uko ubushinjacyaha bwavivuze.

Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda abaturage n’amahanga, ubushinjacaha bwagaragaje ko icyo cyaha gikubiye mu magambo Nsabimana yagiye avugira ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu matangazo yagiye asohora.

Havuzwe ko Nsabimana ageze mu bugenzacyaha icyo cyaha yacyemeye akagisabira imbabazi.

Ku cyaha cyo guhakana Jenoside, hagaragajwe ko Nsabimana yagiye yumvikana ku maradiyo mpuzamahanga we n’abandi bayobozi na MRCD bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Bagiye bavuga ko leta y’u Rwanda icuruza Jenoside igamije indonke.

Ku cyaha cyo gupfobya Jenoside, ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana yagikoze mu magambo yagiye avuga arimo kugaragaza gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi no kuvuga ko Leta y’u Rwanda icuruza Jenoside.

Ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubushinjacyaha bwavuze ko ingabo za FLN Nsabimana yari abereye umuvugizi zagikoze ubwo bagabaga ibitero mu giturage muri Nyaruguru na Nyamagabe, bakiba imitungo y’abaturage irimo ibyo kurya, amatelefoni, amatungo magufi n’ibindi.

Ku gukoresha inyandiko mpimbano, ngo Nsabimana yemereye ubushinjacyaha ko yagiye akoresha pasiporo y’impimbano aho yiyitaga ‘Kabera Joseph’ wavutse mu 1983 ukomoka i Masisi muri RDC akayikoresha mu bihugu bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsabimana Callixte yemereye ubugenzacyaha mu nyandikomvugo ko yagiye yakira inkunga zitandukanye zigamije kugaba ibitero ku Rwanda.

Yafatanwe telefoni eshatu yakoreshaga muri ako kazi kandi ngo zavuye mu nkunga yatanzwe n’abari bashyigikiye FLN na MRCD.

Ubushinjacyaha busoje busaba urukiko kuzashingira kuri ibyo bimenyetso bigaragagaza ibyaha Nsabimana Callixte ashinjwa, rukamuha ibihano bikwiriye.

Soma uko yireguye: Nsabimana ’Sankara’ yashimiye Leta y’u Rwanda kuba agihumeka, ahishura uko yabaye Majoro

Urubanza ruzakomeza kuwa 31 Werurwe 2020, Nsabimana akomeza kwiregura.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara yongeye kwitaba urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages