Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu, yirukanye burundu mu bakozi ba Leta, Ntwari Biziyaremye Nathan wari Umuyobizi mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.
Kwirukana uyu muyobozi bivugwa n’iteka rya Mminisitiri w’Intebe ryemejwe, aho umwanzuro ugira uti “Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana Ntwali Baziyaremye Nathan, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyandikwa mu binyamakuru, ubushakashatsi n’iterambere mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.”
Muri Kamena 2017, akiri Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yahagaritse by’agateganyo Ntwari bitewe n’amakosa atandukanye mu kazi, aho hari amakuru avuga ko harimo MHC yajyaga itegura amahugurwa yarangiza agashyiramo abatari abanyamakuru, bakaba ari bo bahabwa amafaranga y’amahugurwa.
Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yabwiye IGIHE ko Ntwari yahagiritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo inzego z’ubutabera zikore iperereza ku makosa yakoze mu kazi.
Ati “Ikirego kiri mu nzego z’ubutabera. Icyo nakubwira ni ukuvuga ngo akurikiranweho amakosa yakoze mu rwego rw’akazi, akifashisha umwanya yarafite w‘ubuyobozi mu nyungu ze bwite bitandukanye n ‘inyungu rusange z’akazi n’inshingano yahawe.”
Gusa mu Kuboza 2017, uyu muyobozi yaje gusubizwa mu kazi, aho kugeza ubu yari agikora inshingano ze.
Mu bandi birukanwe burundu harimo, Mutijima Vedaste wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB); Gatayire Marie Claire wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi muri RAB; Bimenya Théogène, wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri RAB. Bose bakaba birukanwe burundu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.



















TANGA IGITEKEREZO