Abadepite babigarutseho ku wa Gatatu, ubwo basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ahindura amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi yakorewe i Marrakesh muri Maroc mu 1994, kugira hongerwemo ibyerekeye inkunga ibihugu bitanga ku burobyi n’ubworozi bw’amafi.
U Rwanda rwemeye kuba kimwe mu bihugu bihuriye muri aya masezerano mu 1996. Agamije guhagarika inkunga zitemewe zibarirwa muri miliyari zisaga miliyari 22 z’amadolari ya Amerika, zitangwa ku burobyi bw’amafi butemewe n’amategeko muri Afurika.
Ni amasezerano ashyiraho ibibujijwe n’amabwiriza akurikizwa hagamijwe ko inkunga leta zitanga mu bikorwa byo mu rwego rw’uburobyi bidahungabanya ibikomoka mu nyanja.
Aya masezerano areba ibikorwa bikorerwa mu mazi magari n’inyanja bisobanuye ko inkunga zivugwa zitareba ubworozi n’uburobyi bw’amafi bukorerwa mu mazi asanzwe.
Kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja ni kimwe mu byo abadepite bashingiyeho babaza niba aya masezerano arureba.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yabasubije ati “Nubwo tutarebwa n’inyanja uyu munsi wa none, mu gihugu cyacu amafi menshi dukoresha akomoka muri izo nyanja. Icyo cyaba ari kimwe cyatuma tuyabungabunga ngo akomeze gukura n’ibiciro byayo bikomeze kugabanuka.”
Depite Habineza Frank yagaragaje ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibikoresho bya gakondo mu burobyi bukorerwa mu biyaga byo mu Rwanda, aho usanga amafi mato atwarwa n’amagi akabigenderamo bikabangamira gukura kwayo n’ibidukikije muri rusange.
Yabajije ingamba zihari zo kongera umusaruro kuko uhereye mu bihe bya Covid-19, Abanyarwanda barya amafi arimo aturuka mu Bushinwa.
Ati “Tumaze iminsi turya amafi avuye kure tugakomeza kwibaza ngo kubera iki turya amafi avuye mu Bushinwa kandi kugira ngo atugereho bifata amezi arenze abiri mu bwato ?”
“Turibaza ngo nta bundi buryo mwateza imbere amafi yo mu Rwanda mu biyaga byacu tukaba twatera imbere muri ubwo bucuruzi?”
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko kubera ayo masezerano n’ingamba zafashwe, umusaruro w’amafi uzagabanuka ku rwego mpuzamahanga kandi ko sosiyete zayarobaga bishoboka ko zizamirwa n’inini bitewe n’uko zitazaba zikibona inkunga z’ibihugu.
Ati “Hari ingamba ki kugira ngo igiciro cy’amafi kitaziyongera ku rwego mpuzamahanga no ku isoko ryo mu Rwanda aho igiciro cyari gisanzwe kiri hejuru?”
Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu gucuruzanya, intera iri hagati y’ibihugu idafatwa nk’ikibazo. Ngo byaba ikibazo haramutse haje amafi atujuje ubuziranenge cyane ko mu Rwanda hari ubwoko bw’amafi atahaboneka.
Ati “Byanze bikunze nubwo twatera menshi mu Kivu n’ubundi tuzakenera ya mafi manini aturuka mu mazi magari. Nk’u Bushinwa, u Buyapani n’ibindi bihugu by’i Burayi bifite imbaraga. Ntitwayaca burundu, icyo twakora ni ukugabanya icyuho hagati y’ibiva mu mahanga kandi ibyo biri mu ngamba za leta kugira ngo tugire umusaruro utubutse.”
Muri Gahunda y’igihugu ya Kane yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4) ya 2018-24, leta yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku iterambere ku burobyi n’ubworozi bw’amafi buzibanda mu guteza imbere ibikoresho amafi yororokeramo, harimo kubona amoko atandukanye y’amafi n’uburyo bwo kuyabangurira.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2022, yagaragaje ko umusaruro w’amafi wiyongereye uva kuri toni 41.664 ugera kuri 43.560. U Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 ruzaba rusarura toni ibihumbi 112 z’amafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!