00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma ishobora gushyiraho ibyuma by’impuruza biburira abatuye mu bice byibasirwa n’ibiza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 March 2019 saa 10:29
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko iri gutegura uburyo bwihariye buzajya bwifashishwa mu kuburira no guhururiza abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza bakaba bahunga mbere y’uko zibagiraho ingaruka.

Minisitiri wa Minema, Kamayirese Germaine, yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane mu kiganiro kigamije gukumira no kwirinda ibiza mbere y’uko abaturage binjira mu gihe cy’itumba.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihembwe cy’itumba cya 2019 iri hejuru ya milimetero 510, ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510, mu gihe imvura nke izahera kuri milimetero 300 kuzamura kugeza kuri milimetero 390.

Minisitiri Kamayirese yavuze ko iyo mvura bigaragara ko ishobora kuzagira ingaruka ku baturage n’igihugu muri rusange nk’uko byagaragaye umwaka ushize aho inkangu, imyuzure, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abasaga 200 bikangiza ibikorwa remezo, amatungo, imyaka n’ibindi.

Yagaragaje ko mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu hakunze kugaragara amazi ava mu birunga, agasenyera ndetse akangiza ibikorwa by’abatuye munsi y’ibirunga.

Ati “Turasaba abantu batuririye imyuzi ituruka mu birunga, kwirinda kuyambukiranya mu gihe na nyuma y’imvura no kuburira abaturage hakoreshejwe uburyo butandukanye. Bashobora gukoresha ubwa gakondo.”

Minisitiri Kamayirese yavuze ko abantu bashobora kuburirwa hifashishijwe ingoma mu gihe hagitekerezwa ubundi buryo ariko ntiyavuga igihe buzatangira gukoreshwa.

Ati “Niba ukibona amazi aje ukaba wavuza ingoma kugira ngo abo hepfo baze kumenya igikwiriye mu gihe turi gutegura gushyiraho ibindi byuma byisumbuye bizajya bitabariza abaturage ibiza bitaraba.”

Minisitiri Kamayirese yasabye abanyarwanda gushyira imireko ku nzu ngo amazi atazasenyera abaturanyi, guca imiferege, kurinda amazi kwinjira mu nzu, kuzirika ibisenge by’inzu, kwirinda kumena itaka ahatabugenewe, gutegura imifuka irimo itaka igakikizwa ku nzu ngo amazi atinjiramo n’ibindi.

Minema ivuga ko ibiza bikunze kwibasira cyane abatuye mu nzu zidakomeye no mu manegeka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko nko mu 2017 mu Rwanda ingo zisaga ibihumbi 48 zari zituye mu manegeka zirimo 9000 zabarurwaga ku misozi ya Mont Kigali, Jali na Gatsata n’ahandi mu Mujyi wa Kigali.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages