00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri wa BNR yasabye ko Afurika ifatira ingamba zihamye ubujura bwifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 June 2018 saa 08:59
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR), John Rwangombwa, yagaragaje ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabyuhanga bihangayikishije Isi, asaba ko Afurika ibifatirwa ingamba zihamye.

Yabivugiye mu nama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ishoramari muri Afurika iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 20 kugera ku wa 22 Kamena 2018.

Rwangombwa ati “Ndashaka kuvuga no kwibutsa ko uko dutera imbere, imbogamizi z’ibyaha by’ikoranabuhanga bimaze kuba ikintu kivugwa cyane kandi ko gikeneye uguhuza imbaraga kwacu mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kubyirinda ku rwego rw’ibigo by’imari.”

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gifite intumbero yo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere icyo cyerekezo, rwiga uko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga birushaho gukumirwa.

Raporo y’Ikigo cy’ikoranabuhanga kinatanga inama ku bikorwa by’ubucuruzi muri Afurika (Serianu) cyise ‘The Africa Cyber Security Report’, yagaragaje ko mu 2017, ibigo birenga 90% by’ubucuruzi muri Afurika bikorera munsi y’umurongo w’ubwirinzi bw’ibitero byifashisha ikoranabuhanga, aho biba bidafite ubushobozi bwo gukumira igitero na kimwe kibigabweho.

Igaragaza ko Afurika yahombye miliyari zirenga 3,5 z’amadolari ya Amerika, mu bikorwa byo gukumira ubujura bwifashisha ikoranabuhanga, mu gihe mu 2016 yari yahombye miliyari zirenga ebyiri.

Kuri ubu Kenya yashyizeho ibihano bikarishye ku muntu uhamwe n’icyo cyaha, birimo gufungwa imyaka igera kuri 20 cyangwa gutanga amande y’ibihumbi 200 $.

Iyo raporo igaragaza ko banki n’ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu 10 bya Afurika byakozweho ubushakashatsi, byahombye nibura miliyoni 248 $, mu gihe leta zahombye izisaga 204 $, abakora ubucuruzi bwo kuri internet bahomba miliyoni 173 $, abaharerekanya amafaranga kuri telefone bahomba miliyoni 140 $ naho ibigo by’itumanaho bihomba miliyoni 119 $.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gafite abahanga mu gukumira ibyo bitero batagera ku 2,500; Kenya yahombye miliyoni zisaga 210 $ mu 2017 mu gihe mu 2016 yari yari yahombye miliyoni 171 $, Tanzania ihomba miliyoni 99 $ ivuye kuri 85 $; Uganda ihomba 67 $ ivuye kuri 35 $, mu gihe muri Afurika hose Nigeria ariyo yashegeshwe cyane n’igihombo cy’asaga miliyoni 649 $.

Bimwe mu bigo bikomeye muri EAC byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga umwaka ushize harimo icy’imisoro n’amahoro cya Kenya (Kenya Revenue Authority) cyibwe miliyoni zisaga 40 $, Kamimuza ya Makerere muri Uganda aho amazina y’abanyeshuri basaga 50 yasibwe n’abantu batazwi ku rutonde rw’abo yagombaga guha impamyabumenyi.

Sosiyete ikora ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, Karspesky igaragaza ko mu 2016, ibigo byatakaje nibura amadolari 879 582 bisana ibyangijwe n’ibitero by’ikoranabuhanga, igashyira u Rwanda ku mwanya wa 78 mu bihugu byugarijwe n’ibitero by’ikoranabuhanga ku Isi.

Umwaka ushize, ubujura bwifashisha ikoranabuhanga bwahombeje Isi miliyari zigera 600 z’amadolari. Byitezwe ko nihadafatwa ingamba zikomeye ubwo bujura buzaba bumaze guhombya Isi miliyari ibihumbi bitatu mu 2021.

Guverinari wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko hakenewe umuti urambye w'ikibazo cy'ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages