Uyu muyobozi wageze i Kigali kuri uyu wa gatanu yitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka25, yunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 6 Mata 2019.
Canada yagize intumwa zihariye zoherejwe mu Rwanda mu kugarura amahoro mu gihe cya Jenoside, harimo Gen Romeo Dallaire wagerageje kuburira Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bikomeye ko mu Rwanda hatangiye Jenoside, ariko ntibyagira icyo bikora.
Itangazo kuri uru ruzinduko rivuga ko Canada ‘Izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gukumira ko ubwicanyi ndengakamere nka Jenoside yakorewe Abatutsi bwongera kubaho’.
Ubutumwa Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yahaye Payette mbere y’uko aza mu Rwanda, buvuga ko umubano ukomeye w’ibihugu byombi ushingiye ku bushake bwo guteza imbere uburinganire, kubungabunga ibidukikije no kubungabunga amahoro.’
Bugira buti “Urugendo rwa Guverineri [Payette] rurashimangira ubucuti dufitanye kandi rwongera kuba dusangiye umuco n’intego. Nashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside azaba ahagarariye abanya-Canada bose.”
Biteganyijwe ko kuwa Mbere w’icyumweru gitaha azasura Ishuri rikuru Nyafurika ry’Ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, hagamijwe gushimangira uruhare rw’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) ku iterambere ry’abakiri bato.
Julie Payette w’imyaka 55 ni Guverineri Mukuru wa 29 wa Canada, yahawe izi nshingano mu Ukwakira 2017. Guverineri Mukuru ashyirwaho hagishijwe inama Minisitiri w’Intebe, agafatwa nk’uhagarariye Umwamikazi Elisabeth II ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Canada.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO