Uyu munsi ngarukamwaka wizihijwe mu Rwanda ku wa 5 Kanama aho Abanyarwanda bahura bakishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe.
Mu Karere ka Nyanza uyu munsi mukuru wizihirijwe kuri Stade y’ako karere aho abaturage bagaragaje umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme n’abandi.
Umuhinzi-mworozi witwa Munyakazi Jean Paul yavuze ko ahinga urutoki n’ibigori ndetse akorora n’ingurube kandi bimuteje imbere kuko umusaruro wazamutse.
Yavuze ko asarura toni zigera kuri 30 z’ibitoki ku buso bwa hegitali eshatu, toni eshanu z’ibigori ahinga kuri hegitali eshanu na toni 2,5 za soya ku mwaka.
Ati “Mpinga kijyambere kandi mu by’ukuri mbona bigenda neza. Noroye ingurube 180 kandi mpinga ibinyamisogwe n’ibinyampeke kugira ngo nongere umusaruro ukomoka ku bworozi.”
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage gukora cyane kugira ngo bajyane n’Isi ya none ifite umuvuduko udasanzwe kandi bakirinda gusesagura.
Yagize ati “Ndashishikariza buri wese gukora cyane kugira ngo tujyane n’Isi ya none ifite umuvuduko udasanzwe. Kwirinda gusesagura, kumenya kwizigamira ejo hazaza, twegere amabanki ndetse twiteganyirize duteganyiriza n’abadukomokaho.”
Yabasabye kurushaho gukorera hamwe nk’umuco mwiza ugamije kugera ku iterambere rirambye ntawe usigaye inyuma.
Muri ibi birori habaye n’ibikorwa byo korozanya inka, kuganuza abatarabashije kweza, guha abana amata n’ibindi.
Ibirori by’Umuganura birakomereza mu Gitaramo Ndangamuco Nyarwanda “I Nyanza Twataramye” ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu guhera saa Kumi n’Ebyiri.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!