00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Kayitesi yibukije koperative z’i Gisagara kugira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango bazo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 8 January 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye amakoperative yo muri iyo ntara kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abanyamuryango bayo, kuko bituma bayiyumvamo na bo bakayakorera batiganda, bigatuma igihugu cyose gitera imbere.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 7 Mutarama 2024, ubwo yasuraga koperative yitwa COPRORIZ Gatare, ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha.

COPRORIZ Gatare ifite abanyamuryango 1.017 bagaragaza ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha gushyira hamwe n’ubuyobozi bwayo.

Mu byo bishimira harimo kuba COPRORIZ Gatare imaze kubagurira inka bose, abandi bagafashwa kubaka inzu, gufashwa kugura moto, n’ibindi bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Perezida wa COOPRORIZ Gatare, Nyirafashaho Clementine, yavuze ko Binyuze mu Kigo cy’imari cyashyizweho n’abahinzi b’umuceri cya COOPEC Impamba, abanyamuryango babo bakemuriwe ibibazo bari bafite bakishyurwa nyuma binyuze mu musaruro bagenda babona.’

Ati “Tumaze kugurira moto abanyamuryango basaga 100, kuko ubonye uruhushya rwo kuyitwara wese uyishaka turayimugurira. Abasaga 300 bahawe uburyo bwo kubaka no kuvugurura inzu zabo, ndetse ubu n’abanyamuryango bacu bose uko ari 1017 baguriwe inka kugira ngo barusheho guhinga neza bafumbira, ari na ko babona amata n’amafaranga.’’

Umwe mu bahinzi bo muri COPRORIZ Gatare witwa Bigirimana Francois, umaze muri iyo keperative imyaka icumi, yavuze ko imaze kumugeza kuri byinshi.

Ati “Koperative yanyubakiye inzu ebyiri, ingurira inka n’andi matungo, ubu mfite inka ebyiri, ingurube eshatu n’inkoko byose mbikesha COPRORIZ Gatare.’’

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bikwiye ko koperative iyobora abahinzi ku nzira y’umukiro, aho guhora ibikoreza imitwaro y’ibihombo nk’uko hari hamwe na hamwe bijya bigara.

Ati "Ubu icyerekezo cy’ubuhinzi bw’ubu ntabwo kikiri ibiryo gusa, turasabwa gukora cyane tugakira, turifuza ko mwese uko muri 1070 mwese mukira. Nk’ubu mwabonye inka mwese, turifuza ko zibafasha guhinga neza, muvanga imborera n’imvaruganda, umusaruro ukiyongera.’’

Yasabye ko n’izindi koperative gushyiraho uburyo buboneye bwo kuzamura abanyamuryango bazo, anasaba ko bajya bashyira mu igenamigambi ryabo uburyo bwo gutanga ubwasisi buri mwaka, kuko ari byo bigaragaza ko yunguka bikanatuma umunyamuryango agirira urukundo koperative ye.

Guverineri Kayitesi Alice, yatambagijwe ibikorwa bya COPRORIZ Gatare birimo n'ububuko bw'umuceri bejeje
Igishanga cya Gatare gihingwamo n'abahinzi bo mu mirenge ya Musha na Gikonko yo muri Gisagara
Nyuma yo gusura ibikorwa bya COPRORIZ Gatare, Guverineri Kayitesi yanaganiriye n'abahagarariye amatsinda muri iyi koperative igizwe n'abahinga umuceri n'abafatanyabikorwa mu buri ubu buhinzi barimo abagoronome n'abanyenganda bagura umusaruro wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages