Yabivuze ku wa 20 Ukwakira 2017 mu Karere ka Rulindo, ku munsi wa kabiri w’ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango, waranzwe no gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’umuryango, rufatanije na Polisi y’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu karere kose ka hasezeranyijwe imiryango 242, harimo 75 yasezeraniye mu murenge wa Bushoki, ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’umuco na Sporo.
Nyuma yo gusezeranya iyo miryango, Guverineri Gatabazi wari uhagarariye buri muryango nk’umubyeyi wa Batisimu, yavuze ko abantu babana batarasezeranye baba bakora ibinyuranije n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kandi abayobozi bafite inshingano zo kuririnda.
Yagize ati “Abayobozi b’imirenge, ab’utugari […] iki gikorwa dukoze aha (cyo gusezeranya imiryango) ni cyiza ariko kiranagaragaza ko hari ibyo tutakoze, hari inshingano tutakoze nshaka kwibutsa. Ndashaka ko abayobozi b’imirenge muri hano, muri abanditsi b’irangamimerere. Ubundi aba bantu babanye muri hehe? Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko umugabo n’umugore basezeranira imbere y’ubutegetsi bwa Leta aribo bemerewe kubana. Ni ukuvuga ngo aba bantu bishe Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda. Nyakubahwa Meya namwe bayobozi, mwibaze aba bantu bishe Itegeko Nshinga abaturage bitoreye. Mushobora kuba mubireba mukabona ko byabaye byiza nibyo, babanye mu buryo bunyuranye n’Itegeko Nshinga murarebera, barabana, barabyara. Duhereye aho, niba twubaha amategeko, buri muyobozi ufite aba batari barasezeranye yagombye kuba yarabibajijwe.”
Gatabazi yiyemeza ko mu Ntara ayobeye bagiye gushyira imbaraga nyinshi ku buryo abantu bose babana nk’umugabo n’umugore bagomba kuba barasezeranye imbere y’amategeko.
Ati “Ngira ngo uyu ni umuhigo mutahanye (abayobozi b’imirenge). Raporo dushaka, ni iyo kutubwira abantu bishe Iteko Nshinga n’andi mategeko bakaba babana batubahirije amategeko, mufite mu mirenge yanyu, amazina n’aho batuye noneho tugakora gahunda yo kubasezeranya. Aba bantu, navuga ko bashobora kuba bafite ibindi byabazitiye nibwira ko atari amafaranga ahubwo twe twarangaye nk’inzego z’ibanze […] aba bishe Iteko Nshinga n’andi amategeko kandi abayobozi mushinzwe kurirengera.”
Kuri Gatabazi, imiryango ibanye isezeranye bigabanya amakimbirane yo mu muryango, cyane cyane ashingiye ku mitungo n’ibindi bigaha n’uburenganzira abana bwo kwandikwa no kugira uburenganzira busesuye ku babyeyi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, wari mu kigwi cy’umubyeyi wa batisimu kuri buri muryango wasezeranye, yasezeranije iyo miryango gukomeza kuyikurikirana akamenya ko ibanye mu mahoro.
Yongeye ati “Ishingiro ry’imbaga z’abanyarwanda nk’uko biri mu Itegeko Nshinga ni umuryango kandi Leta ikaba ifite inshingano zo kuwurengera. Uretse no gushingira ku itegeko, no mu muco nyarwanda umuryango nicyo gicumbi cy’umuco. Uwo muryango iyo uvuzwe, ni umugore n’umugabo n’umugisha bahabwa n’Imana w’urubyaro.”
Yakomeje asobanura ko kubana neza kw’abagize umuryango aribyo biwufasha kugera ku iterambere kandi ko kubana neza bihera ku isezerano bagirana imbere y’amategeko.
Ati “Rya Terambere tuvuga ntitwarigeraho tudafite imiryango ibanye neza ituje. Uyu munsi dushyize akadomo ku bibazo byinshi byashobokaga muri iyi miryango.”
Bimwe mu bibazo bishobora kugariza imiryango ibanye itarasezeranye ni nk’ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku mitungo n’irindi n’ibikorwa bikomeretsa umutima, kutagira ijambo n’ibindi byinshi binagira ingaruka ku bana nko kutitabwaho n’ababyeyi n’ibindi.
Abasezeranye bishimiye intambwe bateye bavuga ko nubwo batari babanye nabi, ariko ntibamenya uko ejo byari kuzaba byifashe.



















TANGA IGITEKEREZO