Igihugu RwandAir itwaramo imizigo myinshi kugeza ubu ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Bwongereza.
Mu 2024, RwandAir yatwaye imizigo ipima toni 6.113 zivuye kuri 4.595 mu mwaka wari wabanje, mu gihe mu 2022 zari toni 3.774 naho mu mwaka wari wabanje zari toni 3.889. Mu 2020 yari yikoreye toni 3.253.
Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) ya 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
RwandAir yari yinjije miliyari 620,6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.
Ni mu gihe hari hamaze iminsi habayeho igabanyuka ry’ibyo iyi sosiyete yinjije mu mu myaka yari yabanje kuko mu 2019 yinjije miliyari 334 Frw, ahita agera kuri miliyari 300 Frw mu 2020, na miliyari 271 Frw mu mwaka wa 2021.
Iyo myaka ibiri, amafaranga RwandAir yinjije yagabanyutse biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyashegeshe bikomeye urwego rw’ubwikorezi n’ubukerarugendo.
Mu 2022 nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y’igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa.
Iyo Boeing B737-800SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!