Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje kugaragaza impungenge ku bantu bakoresha ethanol mu gukora inzoga mu buryo butemewe kandi butagenzuwe.
Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa hifashishijwe n’ibirimo Ethanol kuva uyu mwaka watangira.
Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye. Akenshi ikorwa mu bisheke, ibigori, amasaka, imbuto cyangwa ibindi biribwa birimo isukari n’amidon.
Umusemburo uhindura isukari ukayikoramo ethanol, nyuma hakifashishwa uburyo bwo kuyungurura no kuyitandukanya n’amazi, buzwi nka distillation, kugira ngo yongererwe ubukana. Iyo igenewe gukora ibinyobwa, igomba gusukurwa, kugenzurwa muri laboratwari no kuvangwa ku gipimo cyemewe.
Akenshi mu binyobwa bitemewe bikorerwa mu Rwanda, ayo mabwiriza yose ntakurikizwa.
Nubwo ethanol ari yo ikoreshwa mu binyobwa, na yo ishobora kwangiza ubwonko, umwijima n’izindi ngingo, igatera ubusinzi bukabije, kubura ubwenge cyangwa urupfu iyo yafashwe ku gipimo kiri hejuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko ethanol ari ikinyabutabire gifite ubumara. Mu Rwanda, abenshi bayikoresha nabi kuko bayishyira mu binyobwa mu buryo butemewe no ku bipimo bitemewe ku buryo igira ingaruka ku muntu, abatishwe nabyo, bagahuma, bakagira ibibazo by’impyiko n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!