Mu gikorwa cyo kwita ku nzibutso mu rwego rwo gukomeza kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Umuryango w’abanyeshuri barangije muri za Kaminuza baharanira abayobozi beza b’ejo hazaza (ALPN: Africa Leaders Professionals’ Network), bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rukundo Julius, atangaza ko igikorwa cy’urwo rubyiruko kibaye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari inkunga ikomeye mu gufata neza inzibutso.
Akomeza agira ati “Igikorwa nk’iki ni ugushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubereka ko twifatanyije na bo, bituma bumva ko bafite ababashyigikiye.” Yongeraho ati “Abanyarwanda ntibashobora kwiyubaka bakifitemo amacakubiri. Tugomba kwibonamo ubuvandimwe, isano, ubufatanye kugira ngo dukomeze kwiyubaka.”
Gahire Andrew Cohen, Umuyobozi wa ALPN, atangaza ko igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata babikoze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi hari isomo rikomeye bagomba gukura kuri uru rwibutso.
Agira ati “Twagombaga kwiga amateka y’igihugu cyacu, by’umwihariko ibyabereye hano i Nyamata. Ikindi ni uko ibyabaye mu 1994, byetewe n’ubuyobozi bubi, ni umwanya rero wo gutoza abayobozi b’uyu munsi n’ab’ejo hazaza, tubatoza kuba abayobozi beza, bakunda abantu bayobora, b’inyangamugayo batarya ruswa, batameze nk’ababayeho mbere boretse igihugu.”
Gahire akomeza ashishikariza urubyiruko kuzitabira ibiganiro bizaba mu gihe cyo kwibuka kugira ngo bige amateka y’igihugu, kugira ngo bahakure isomo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya ya Paruwasi ya Nyamata. Muri ako gace Abatusti batangiye kwicwa mu 1959 ariko byakomeye mu 1992 ubwo hicwaga Umubikira w’Umutaliyani watabarizaga Abatutsi bari bahungiye kuri iyo Kiliza. Mu 1994 Abatutsi bahahungiye harokotse ababarirwa ku mitwe y’intoki, abahaguye bishwe hakoreshejwe imbunda na Gerenade. Uru rwibutso rushyinguyemo abantu basaga ibihumbi 45.



















TANGA IGITEKEREZO