Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26 Gicurasi 2022, mu isangira ryateguwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gushyigikira intego za IRCAD, (Research Institute against Digestive Cancer).
IRCAD ni Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki Kigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery). Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.
Mu kwagura ibikorwa byacyo, IRCAD France n’u Rwanda, mu 2018 byatangije ibikorwa muri Afurika [IRCAD Africa] ndetse icyicaro gikuru cyacyo kiri kubakwa i Masaka muri Kigali.
Igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugishyigikira cyitabiriwe n’abayobozi muri za Leta by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuzima, abikorera, urubyiruko rwo muri kaminuza, ibigo y’ubucuruzi, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abandi.
Cyahawe intego yo ‘Kwagura serivisi ziboneye z’ubuvuzi bwifashisha ubushakashatsi, guhanga udushya no kwimakaza izo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika’.
Madamu Jeannette Kagame yabashimye avuga ko ari ab’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “U Rwanda ruzaba igicumbi cya serivisi z’ubuvuzi binyuze mu bufatanye n’inshuti zarwo n’imikoranire n’inzego zitandukanye.’’
Yavuze ko kuba inyubako zizakira Ikigo cy’icyitegererezo cya IRCAD Africa, ziri ku butaka bw’u Rwanda biteye ishema.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kubaga hatabayeho gusatura umubiri ari ingenzi mu gutanga ubuvuzi buboneye no kugabanya umubare w’impfu z’abapfa nyuma yo kubagwa.
Ati “Ni uburyo bwizewe, buboneye kandi butanga ubuvuzi bwo kubaga bihindura ubuzima kandi bigatwara igihe gito.’’
Yashimye imikoranire ya IRCAD na kaminuza zo mu Rwanda nka Carnegie Mellon na AIMS kuko ‘byerekana intego yayo n’icyerekezo ifite.’
Yakomeje avuga ko bizeye kubona impinduka za IRCAD Africa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi buboneye.
Ati “Ndashaka gushimangira ko ishoramari muri Afurika si ubugiraneza. Gushora imari mu iterambere rya Afurika ni icyemezo gikwiye kandi kirimo ubwenge.’’
Yashimangiye ko ahazaza h’uburezi, iterambere ry’ubukunfu byose bishingira ku rwego rw’ubuzima ruhamye.
Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux, yasobanuye ko iki kigo cyita ku gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bwo kubaga.
Yagize ati “Dufite icyizere ko mu myaka 20, ibikorwa byo kubaga bizaba bikorwa byihuse cyane.’’
Ku Isi abarenga miliyari eshanu ntibafite uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rizwi nka ‘medical imaging’.
Umuyobozi wa IRCAD Africa Fund, Dr King Kayondo, yavuze ko ubu buvuzi bufite inyungu rusange buzatanga.
Ati “Abarwayi bazasubira mu kazi kandi batekanye. Aha hantu hazadufasha guhana ubumenyi, bizatubyarira amahirwe ari mu bwenge bw’ubukorano. Bizazamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.’’
IRCAD Africa yitezweho gutanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, kurema abashakashatsi bakomeye mu by’ubwenge bw’ubukorano muri Afurika, kubaka imishinga yihariye ya Afurika, inakemura ibibazo byayo, gufasha u Rwanda mu cyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cy’ubushakashatsi no guhanga udushya mu buvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko iki kigo kizashyigikira umurongo wa Leta wo kugira abaganga b’inzobere mu kuvura.
Yagize ati “Mu myaka yashize, u Rwanda rwageze kuri byinshi birimo guhanga ibisubizo. Nko gushyiraho ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kubaga. IRCAD Africa iri kuza nk’igisubizo cyo gutanga ubuvuzi bugezweho.’’
Lancet Global Health yerekana ko nibura 13% y’indwara zibasira Isi zivurwa zibanje kubagwa.
Ibi byatumye IRCAD Africa ivuka ngo izafashe mu kongera izo serivisi kuko uwavuwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘rigabanya ububabare, amaraso ava no gutinda mu bitaro.’
Mu gukusanya inkunga, habonetse miliyoni zisaga 550 Frw; mu myaka itatu IRCAD Africa ikeneye miliyoni 1$ ku mwaka ngo itere inkunga amahugurwa ku biga kubaga n’ibikorwa by’ubushakashatsi muri Afurika.
Biteganyijwe ko imirimo ya IRCAD Africa izatangira ku mugaragaro mu Ugushyingo 2022 ari na bwo ikigo izakoreramo kizatahwa.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!