Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge , RSB, buhangayikishijwe n’imyenda y’imbere icuruzwa yarangije kwambarwa n’abandi yinjira mu Rwanda kitazi aho yanyuze.
Hashize imyaka isaga itatu , RSB isohoye ibwiriza ribuza abacuruzi kwinjiza no gucuruza mu gihugu imyambaro y’imbere yambawe (Caguwa). Iryo tegeko ryatangiye kubahirizwa muri Gashyantare 2011.
Iyi myambaro ariko iracyagaragara ku isoko, gusa RSB ivuga ko itazi aho ica yinjizwa mu gihugu.
Ku wa 20 Mutarama, Umuyobozi wa RSB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe 2015, yabwiye abanyamakuru ko ikibazo cy’imyenda y’imbere ikigaragara ku isoko gihangayikishije, kandi ko kirenze ubushobozi bw’ikigo ayoboye.
Yagize ati “ Imyenda y’imbere itujuje ubuziranenge twarayiciye nka Leta dushyiraho n’ ingamba, ariko ntumenya ahantu ibintu bica ni ukuri. N’uwaduha abakozi bangana (…) ikibazo kirahari rwose. Icyo ni ikibazo tugomba gufatanyiriza hamwe kugishakira umuti, dufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano….. Ariko nk’ikigo twaba twihaye inshingano zirenze ubushobozi bwacu.”
Dr Cyubahiro akomeza avuga ko ikigo ayoboye gikora igenzura ry’ibicuruzwa biri ahantu hawi.
Ati “ Tujya ku masoko ahantu hazwi tugakora igenzura ry’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ariko ntabwo tujya mu muhanda.”
Imyambaro yakumiriwe kwinjizwa mu Rwanda yarambawe n’abanyamahanga irimo amasogisi, amasengeri, amakariso, amasutiye, amasurujipe na za mugondo, igaragara hirya no hino mu masoko yo mu Rwanda, n’ahandi hacururizwa hatemewe.


















TANGA IGITEKEREZO