00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 July 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwiriza agenga itunganya ry’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango, arimo ko kubikoresha mu birori bigomba gutangirwa uburenganzira na komite y’ubuzima ku Mudugudu mu rwego rwo gukumira ko bishobora guteza ibibazo ababiriye n’ababinyweyeho.

Aya mabwiriza IGIHE ifitiye kopi yasohotse tariki ya 14 Nyakanga akaba yarashyikirijwe inzego z’ibanze kugira ngo atangire gukurikizwa. Aya mabwiriza asohotse nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, atangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bari bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uretse izi nzoga hari n’abandi baturage hirya no hino mu gihugu bakunze kujyanwa mu bitaro bamwe bakanapfa bazira kunywa ku binyobwa cyangwa kurya ku biribwa baba bateguriwe ahantu runaka bitabiriye ibirori.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko yashyize hanze aya mabwiriza kugira ngo hanozwe ibijyanye no gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi binyobwa bya gakondo.

Agamije kandi gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga, cyangwa urupfu bifitanye isano n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa gakondo byanduye.

Ni amabwiriza yagenewe abatunganya ibiribwa n’ ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo ndetse n’abakenera kubikoresha mu birori cyangwa mu minsi mikuru.

Minisante ivuga ko ibyemewe gukoreshwa harimo amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, Ibinyampeke bimeze neza, bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka nka dedeti, ibitoki, imbuto n’ubuki bimeze neza. Hari kandi ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi, n’ibindi byanduza.

Abaturage ntibemerewe gukoreshwa alcool zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwayo byose. Imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa nka mugo, urumogi, umubirizi, idoma, cocaine, itabi, rwiziringa, alcool bogesha mu ntoki cyangwa imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogosha.

Hari kandi n’ibindi bitemewe birimo ibikoresho by’ibanze byashaje nk’ibitoki, amasaka, ibigori, ibitaka cyangwa amatafari, imisemburo y’inganda nk’iyo mu bwoko bwa pakmaya, revile n’ibindi.

Minisante ivuga ko umuntu ugiye gutangira gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa gakondo akwiye kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi meza ndetse n’isabune, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane na nyuma yo gukora ahantu handuye.

Muri aya mabwiriza hari ahagira hati “Teka ibiribwa bishye neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100. Ibiribwa bagabura bigomba kuba bishyushye hejuru ya dogere 60 naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere celcius 5. Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa zikanatera uburwayi ababiriye. Genzura neza ko ibiribwa bitangiritse kandi bitarengije igihe.’’

Minisante yasabye abateka gutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya. Ibasaba gutandukanya inyama z’umweru n’ izitukura, bakabika ibiribwa bakurikije ubwoko bwabyo kandi ibyangirika vuba bikaribwa uwo munsi mu gihe nta Frigo ihari.

Isuku ikwiye kuranga abatunganya ibinyobwa

Minisante yasabye abatunganya ibiribwa kwambara imyambaro yabugenewe, bakirinda gutunganya amafunguro cyangwa ibinyobwa mu gihe bafite indwara zanduza.

Iti“ Isuzumishe indwara zanduza nk’igituntu, indwara z’umwijima buri mezi atandatu. Kuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe utunganya ibiribwa cyangwa ibinyobwa.’’

Abatunganya ibyo kunywa n’ibyo kurya basabwe gukaraba neza intoki ndetse n’umubiri wose bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kwenga cyangwa gutunganya ibinyobwa. Basabwe kandi gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha, kandi bakabika kure y’amatungo, n’aho bishobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko cyangwa se n’ibindi bihumanya.

Gukoresha ibirori n’iminsi mikuru bisabirwa uruhushya

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ukeneye uburenganzira bwo gutunganya ibinyobwa gakondo bikoreshwa mu birori n’iminsi mikuru asaba uruhushya Komite y’ubuzima ku Mudugudu akayimenyesha icyo ibinyobwa yifuza gutunganya bizakoreshwa, aho bizakoreshwa n’abateganyijwe kubihabwa.

Iti “ Iyo komite y’ubuzima ku Mudugudu igizwe n’Umukuru w’umudugudu, umwe mu bajyanama b’ubuzima n’uwushinzwe umutekano. Iyi komite ishyiraho igitabo yandikamo amakuru ku busabe, ibyo babonye mu bugenzuzi n’abo bemereye gutunganya ibinyobwa gakondo.’’

Minisante yavuze ko iyi komite isuzuma kandi ikanagenzura ibizakoreshwa mu kwenga, uburyo bwo kwenga, isuku y’ibikoresho n’iy’ahazatunganyirizwa ibinyobwa. Yemeza niba amabwiriza yose yarakurikijwe neza. Igatanga uruhushya rukoreshwa inshuro imwe gusa ku kinyobwa cyarusabiwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aya mabwiriza atareba abakora ibinyobwa cyangwa ibiribwa bagamije ubucuruzi kuko abari muri iki cyiciro bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’inzego zibishinzwe.

Ibinyobwa gakondo byengwa hagamijwe gukora ibirori bizajya bisabirwa uruhushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages