Yabitangaje ubwo yari mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, i Addis Ababa, ku wa 14 Gashyantare 2025, aho yari yanitabiriye inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bugaragaza ko Perezida Kagame yanenze abakoresha imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, uburyarya n’ibinyoma ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, kuko bidashobora kugeza akarere ku mahoro.
Ati “Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kudakorwa n’ikimwaro byari gukemura iki kibazo cyakabaye cyarakemutse kera. Ntitwakabaye twarahuye n’iki kibazo. Hari abantu babeshya batanafite impamvu.”
Mu bihe byashize Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi yigeze kuvuga ko azafasha umutwe wa FDLR gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo, ndetse kuva ubwo bamwe mu barwanyi bawo binjizwa byeruye mu ngabo za FARDC, banatangira gufatanya kugaba ibitero mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda, bihitana ubuzima bw’abaturage benshi.
Perezida Kagame yasobanuye ko ikibazo cya FDLR hari abacyirengagiza bakigira nk’aho itabaho cyangwa bakayiha uburemere buke cyane nyamara ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Ati “Ni gute FDLR ifatwa nk’itabaho mu mitwe ya bamwe? Cyangwa ni gute yaba ikintu kitagomba kwitabwaho cyangwa ngo gihabwe uburemere. Mu gihe utayihaye uburemere ifite uba usuzuguye amateka yanjye kandi ntabwo nzabyemera. Sinzanita k’uwo uri we.”
“Nta muntu n’umwe mu bari muri iki cyumba nsaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa ngo musabe ubw’uko abantu banjye babaho. Ntawe. Nzabaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ni uko bimeze.”
U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya RDC
Ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe buzenguruka amahanga buyumvisha ko ibibazo by’intambara byayogoje igihugu biterwa n’u Rwanda, ndetse bwageze mu miryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibihangange busabira u Rwanda ibihano, ariko basa n’ababwumvira ubusa.
Perezida Kagame yashimangiye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye gufata iya mbere igakemura ibibazo byayo aho kubyegeka ku bandi no gushakira ibisubizo aho bitari.
Ati “Ni ryari Congo izafata inshingano zo gukemura ibibazo byayo? Ni gute Congo yumva ko ibibazo byayo byose bituruka hanze, bityo ikajya gushakira ibisubizo by’ibibazo byabo ahandi? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu tugomba guhangana na byo. Congo ni nini cyane ku buryo u Rwanda rutabasha kwikorera imitwaro yayo.”
Yahamije ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi gikennye ariko ntawe gisaba uburenganzira bwo kubaho.
Ati “Nk’uko nabivuze, turi igihugu gito, turi igihugu gikennye ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho ntimubyibeshyeho. Ntabwo mbusaba, nta nubwo nzabusaba uwo ari we wese.”
Mu mpera za Mutarama 2025, ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, SAMIRDC n’Abacanshuro barashe mu Karere ka Rubavu bica abaturage 16, inzu eshanu zirasenyuka.
Ubwo yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu mpera za Mutarama 2025, Perezida Kagame yahamije ko azagira icyo akora kuri ayo masasu yarashwe mu Rwanda agahitana bamwe abandi benshi bagakomereka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!