Ibi byatumye benshi ibiganza byabo bigira isuku, bityo bikabarinda indwara zitandukanye zizanwa n’umwanda. Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza ni umuco mwiza, ufasha buri umwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus n’izindi ndwara zishobora kwandurira mu mwanda.
Ni mu gihe kudakaraba neza bikurura mikorobe ndetse na virus, bityo bikaba byakwirakwiza indwara hagati mu bantu.
Kuva aho Coronavirus ikwiriye ku isi, yabaye ikintu cyongera gukangura abantu kwibuka gukaraba intoki neza bakoresheje isabune, mu rwego rwo kurengera ubuzima ndetse n’umuco w’isuku ugashinga imizi.
Umwe mu bakozi bo mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara hifashijwe amazi meza, Vincent Hill, yavuze ko mikorobe nyinshi zikwirakwira igihe abantu batakarabye intoki bifashishije amazi meza n’isabune.
Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu umwe muri batatu bakoresheje amazi meza n’isabune mu gihe bakaraba intoki, bimurinda indwara z’impiswi, mu gihe umuntu umwe muri batanu bimurinda indwara z’ubuhumekero.
Ibi bivuze ko gukaraba intoki ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu, by’umwihariko mbere y’uko umuntu agiye nko gufata amafunguro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bwerekanye ko muri Nyakanga, 88% by’abanyamerika bakarabye muri iki gihe cya COVID-19. Ni mu gihe mu byago byo kuba wakwirakwiza indwara, gukaraba intoki bigabanya ho 51%.
Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuyobozi mu kigo cyo muri Australia gishinzwe ubushakashatsi mu myitwarire n’imitekerereze ya muntu, Medecine Research Group, Barbara Mullan, avuga ko abantu gukaraba batabiha agaciro ndetse ko badatekereza uburyo udukoko duto dushobora gukurura indwara ndetse no kubangiriza ubuzima.
Ati "Kumva akamaro ko gukaraba ntibisaba imbaraga nyinshi, abantu ntibatekereza uko udukoko duto dushobora kwangiza ubuzima".
Yongeyeho ko abagabo bakaraba inshuro nyinshi kurusha abagore.
Imbogamizi zituma abantu badakaraba intoki
Abana bangana na miliyoni 818 ku isi ntabwo babasha kubona uko bakaraba intoki bakoreshe amazi n’isabune, mu gihe miliyari eshatu, bangana na 40% ku isi, batababona uburyo bubafasha.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana 289,000 buri mwaka bapfa bishwe n’impiswi kubera kutabona uko bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Kuri uyu munsi insanganyamatsiko iragira iti "isuku y’ibiganza, isuku kuri bose".
Kugira ngo umuntu yizere ko intoki zisukuye, akaraba intoki n’amazi meza n’isabune nibura hagati y’amasegonda 20 cyangwa 30, cyangwa agakoresha umuti wabugenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!